"Kure y'Inzozi" EP01 - Natangiye ubuzima bw'ishuri, Louise antera guhangayika

Jun 3, 2024 - 17:48
 1  544
"Kure y'Inzozi" EP01 - Natangiye ubuzima bw'ishuri, Louise antera guhangayika

"Kure y'Inzozi" EP01 - Natangiye ubuzima bw'ishuri, Louise antera guhangayika

Jun 3, 2024 - 17:48

Nitwa Dylan! Inkuru yanjye itangirira ku munsi natangiraga kwiga mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye, kuko ndabyibuka ni umunsi w'amateka kuri njye.

Mbere na mbere, navukiye mumuryango udakize cyane, mubyukuri twari tubayeho mu buzima bwiza, nubwo ntavuga ko twari dutunze ibihambaye cyane nk'ibya Mirenge ariko twanyurwaga n'ubuzima twabagamo cyane cyane nk'abavandimwe tukarangwa n'amahoro cyane, tukaba inshuti nziza disi. Mvuka mumuryango w'abana batatu, nkaba ndi ubuheta abandi bavandimwe banjye ni abakobwa, umwe ni Jolie na Céline. Jolie niwe mukuru mugihe Céline yari ubuheta.

Data na Mama ntabwo babanaga neza, wasangaga kenshi murugo hahora utubazo twa hato na hato, bikaba biri no mubyanteraga kenshi guhangayika, ariko kugira Jolie (mushiki wanjye mukuru) mu buzima bwanjye ntako bisa! Yari umuntu wa mbere untera imbaraga, nkibaza niba nari bubeho iyo atabaho, oya, natekerezaga ko bitari gushoboka! 

Data yari rwiyemezamirimo, Mama na we agashakishiriza mutuntu twinshi nk'ubucuruzi cyane cyane bw'imyenda ariko kenshi Data yashinjwaga n'abantu benshi ibyaha birimo ruswa, uburiganya muburyo bumwe n'ibindi, ariko yari umunyacyubahiro bikavugwa gake byanavugwa bati ni ukumuharabika... Nuko ubwo mba ndagije umwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye Papa yanzura ko nzajya kwiga i Bugesera mu kigo cyitwaga KinyAfurika Highschool (icyo kigo ni icyo mu nkuru gusa). Cyari ikigo kiza cyane numvaga bavuga, ndetse cyikigaho abana b'abagwizatunga wa mugani w'abarundi! Niko abantu benshi bagitekerezaga.

Nuko iminsi iricuma, igihe cyo gutangira kiragera, Papa anshyira mumodoka nsezera Jolie na Céline nerekeza mu Bugesera, ariko cyane cyane sinzibagirwa impanuro Jolie wari wararangije secondary yampaye zikomoza cyane ku buryo ngomba kwitwara hanze aha, kwirinda ibishuko, ikigare cyanganisha mu ngeso mbi n'ibindi byinshi kandi anyibutsa ko nkwiye guhora iteka nzirikana ko ndin'umukristo na Mama nawe birumvikana yampaye ize nk'umubyeyi, bose bansezerana ikiniga nanjye numvaga ntabishaka, ariko ntakundi nagombaga gukura! Ubwo nafashe urugendo kuva i Butare iwacu njya i Bugesera ndi kumwe na Papa, gusa Papa naramutinyaga cyane kuko sinashoboraga kumuvugisha uko niboneye, byasabaga ko yagira nk'icyo ambaza nkabona nanjye kumusubiza. Imbere yanjye yari umugabo w'igitinyiro kinshi ariko n'abandi benshi byari uko!

Bidatinze cyane, twageze mu kigo aho nagombaga gukomereza ubuzima, ndetse byanashoboka nkaharangiriza urugendo rwanjye rwo kwiga (secondary). Imodoka Papa yayiparitse mu kigo, twerekeza muri office ndetse wabonaga rwose asa n'uhazi neza ubundi tugeze mu biro asuhuzanya n'umugabo nari mbonye bwa mbere, umugabo wasaga neza mu ikoti rigezweho n'amadarubindi y'abasirimu n'inda nini bamwe bitirira abakire, nanjye bidatinze aba aransuhuje, musuhuzanya ikinyabupfura kinshi. Uwo mugabo yakomeje kuganira na Papa wumva rwose ko baziranye ndetse bakanyuzamo bagatebya bimwe by'abagabo hashize akanya haza n'undi mu Mama mwiza cyane w'inzobe nyinshi ariko ibyo sibyo narebaga, ahubwo nahise nirebera umukobwa yari aherekeje w'ubwiza nka bumwe bwa Mashira butashiraga irora n'... Haha, Mana weee ijisho ryanjye ryanze kumuvaho peee! Baradusuhuje nuko Papa asa nk'ubahaye umwanya ho gato, maze uwo mu mu Mama wibyaye (mu bwiza) aba aravuze...

We: Directeur, narinzanye uyu mukobwa wanjye, mumbabarire kandi nshobora kuba natinze. Tuvuye i Kigali.

Wa mugabo nahise menya neza ko ariwe Directeur yahise amusubiza....

Directeur: Oh! Oya ntakibazo Mama! Dore urinjiramo ahongaho urahasanga Animateur na Préfet baragufasha ntakibazo!

Wa mu mama: Sawa murakoze!

Uwo mu Mama yahise yinjira mu kindi cyumba cyandikirwagamo abanyeshuri bashya n'uwo mukobwa w'ubwiza aramukurikira birumvikana ubwo nanjye nari ntegereje Papa ko arangiza kuganira na Directeur bari bahuje urugwiro, ubundi hashize akanya Directeur aba aravuze....

Directeur: Nonese uyu muhungu wawe, ubu ntitwamutindije! Niko sha, (nti karame) nahugiye mu kuganira njyewe na So twibagirwa ko uri aha, reka mpamagare Animateur akwereke aho ugomba gushyira ibyo bikoresho...

Directeur yahise amuhamagara bidatinze aba araje ubundi aba aramubwiye...

Directeur: Animate, uyu muhungu wanjye jya kumwereka aho arara kandi umushakire aheza dore haracyari na kare. Umufate neza cyane ni umuhungu wanjye kandi namurebeye ntugire ikibazo.

Animateur: Sawa, sawa... Tugende (...)

Ubwo nahise nsezera Papa, mpa ikiganza Directeur ubundi Papa amfumbatiza amafaranga mu ntoki mpita nyashyira mumufuka ntabanje kureba ngo ni angahe, anyifuriza kwiga neza ndetse no kugira ibihe byiza, ubundi mfata urugendo njye na Animateur twerekeza muri Dortoir. 

Ubwo naritunganije abantu mwize muba mukigo murabyibuka, nyuma nza kwibuka ko Papa hari amafaranga yansigiye ndebye mumufuka nsanga ni inoti ebyiri za 5000 Mana yanjye ibyishimo biranyica! Numvaga ntazi uko meze. Ubwo nkiri kwisetsa nahise mbona abatype babiri baje bansanga baransuhuza nk'abahungu ubundi umwe aba aravuze...

We: Umeze ute se frère, ko tubona ucecetse cyane?!

Njyewe: Haha, meze neza ntabwo ncecetse nuko natinze ndi gushyira utuntu twose ku murongo. Mwebwe se mumeze mute?!

We: Natwe tumeze bon! Nitwa Max uyu ni mugenzi wanjye yitwa Brian. Ntitwari tuziranye twese duhuriye aha, rero kugira ngo turusheho kumenyana turaje ngo nawe ube mugenzi wacu!

Njyewe: Oh, nishimiye kubamenya cyane Max na Brian (ndongera mbaha ikiganza) nanjye nitwa Dylan mba i Butare ninaho nigaga nkaba ndi mushya nk'uko mubibona nkaba nje no kwiga PCM (Ubugenge, Ubutabire n'Imibare, Physics, Chemistry and Mathematics)

Brian: Oh, Max urumva ko aturushije ubwenge avuze byinshi twe tutavuze

Twese: Hhhhhhhhh

Max: I'm sorry ko nari nibagiwe kukubwira bro! Natwe twese niyo tuje kwiga, ahubwo ndishimye kuko amata abyaye amavuta!

Twakomeje kuganira n'izo nshuti nshyashya burya niko ubuzima bw'ishuri bumera inshuti ni uko zivuka! Amasaha y'umugoroba yageze namaze kumenyana n'abandi banyeshuri benshi ariko numvaga butinze gucya ngo ninjire bwa mbere mu ishuli. Gusa uwo mugoroba twiriwe dutembera, twashimishijwe n'ubwiza bw'ikigo cyacu cyari cyubatse neza amashuri agerekeranye, mbese hari ahantu heza pe! Bidatinze bwarakeye tuzindukira kwishuri ubwo birumvikana njyewe na Max na Brian twari tumaze kuba ubutatu butari butagatifu, haha! Ninako Max yari yavuze ko tuziyita (Ubutatu butari butagatifu).

Twinjiye muri class turi batatu, dusanga n'abandi binjiyemo twari nka 12 twese hamwe birumvikana ryari ishuli ryiza mbona ko byanze bikunze tuzagiriramo ibihe byiza. Ubwo twanamenyanye n'abanyeshuri bashyashya b'abakobwa harimo nk'uwitwaga Scovia undi akitwa Mutoni bose bari babaye inshuti zacu! Ubwo bidatinze tubona hari abandi bakobwa babiri binjiye muri class, Mana weeeeeee ndebye neza mbona harimo wa mukobwa twari turi kumwe nijoro, umwe nagereranije ubwiza bwe nka bumwe bwa Mashira! Wow, ijisho ryanjye ryamugumyeho kugeza ubwo yicaraga neza aho nza kuba mureba neza rwose nirebera uwo Imana yasendereje ubwiza ijya kurema, bidatinze tuba duhuje amaso mu isoni nyinshi nshaka kureba kuruhande ariko mbona na we arambonye ahita azamura ikiganza ampepera ho gato (kuko nijoro twari kumwe) nanjye mwikirizanya akanyamuneza, Mana weee!

Max na Brian bahise babibona ubundi vuba na bwangu baba baravuze...

Max: Uhm, Brian! Wowe ibibaye urabibonye raa? Uriya mukobwa na Dylan bahuriye he ko mbonye amusuhuje

Brian: Dylan natubwire ahubwo nanjye ntegereje kubyumva

Nahise mbareba, mfite akanyamuneza nari nabuze icyo mvuga si ukubeshya nuko mba ndababwiye...

Njyewe: Men, uriya mwana w'umukobwa twahuriye muri office nijoro, rero ntunguwe no kubona ari hano muri class.

Max: Ibyo gusa??? (Bose: hhh)

Njyewe: Haha ibyo gusa...

Ako kanya mwalimu yahise yinjira twese turaceceka atangira kutwigisha no kutwibwira, ndetse natwe turamwibwira yitwaga Lucas yatwigishaga Imibare. Yari umwalimu usa nk'aho atagira ibintu bya blague kuburyo yari akomeye nk'isomo yigishaga. Byagezeho aravuga ati...

Teacher Lucas: Eeh, eeh! Ni gute mwakwicara gutya?? Abahungu ukwabo n'abakobwa ukwabo? Mwese mwegere imbere vuba vuba ..

Nk'itegeko twaryubahirije vuba na bwangu twegera imbere twese ubundi atangira kutwicaza, kubw'amahirwe yanjye make wa mukobwa wari warantwaye umutima aza kwicara ku ntebe yari yicayeho umuhungu witwaga George, njyewe banyicazanya n'undi mukobwa ntari nzi. Hashize akanya mwalimu agiye dutangira kuganira gusa mubyukuri nagiraga isoni nyinshi ...

Njyewe: Sister, amakuru?

We: Amakuru nimeza, nawe umeze neza?

Njyewe: Nanjye meze neza, nitwa Dylan

We: Izina ryawe ndaryibuka. Igihe warivugaga naryumvise, ndatekereza njyewe utaryibuka! Nitwa Marie-Louise ariko bampamagara Louise! Tugiye kwicarana ubungubu....

Njyewe: Wow, witwa izina ryiza cyane wari ubizi??

Louise: Haha, Merci! Ntabwo njya mbitekereza. Icyo ndikundira nuko iyo barivuze nitaba karame .

Twese: Hhhh

Scovia n'undi mukobwa witwaga Angel bahise (batwicaraga imbere kuko twe twicaraga inyuma) bahise na bo binjira mu kiganiro cyacu ibintu bitangira gushyuha! Marie Louise uwo mukobwa twicaranaga na we yari mwiza, yavugaga atuje, agaseka neza! Yewee, iyo mpugira muby'abakobwa nari buzasigare, kuko bari beza pee! Ubwo amasaha yaricumye saa sita ziragera tujya muri Launch gusa ninako nakomezaga kwifuza gusuhuza wa mwana w'umukobwa ntibukaga izina rye kuko Teacher Lucas igihe yatubwiraga ngo twivuge we ntigeze mwumva kubera akavuyo ka Max na Brian!

Ubwo nyuma ya Launch twagarutse mu ishuli nsanga Marie Louise yantanze ku ntebe ndamusuhuza turaganira ba Scovia na bo baraza Mwalimu yinjiramo ubuzima burakomeza. Ubwo umunsi wa gatatu nyuma y'ubwo birumvikana twari tumaze kumenyera narimaze kumenya izina rya wa mwana w'umukobwa wantwaye intekerezo n'umutima atawusize yitwaga Audrey, umunsi ntazibagirwa ni umunsi nasohotse hanze twari turi kwiga Chemistry nuko ndasohoka hanze gato uretse ko n'amasaha yo gutaha yaburaga iminota nka 15, nageze hanze mba niyicariye ho gato ndi kuruhuka, birumvikana urukumbuzi rwari rwinshi, nibazaga uko murugo bameze, Jolie na Céline Mama na Papa nkumva mubyukuri ndabakumbuye pee, ndetse nkumva ikiniga kiramfashe, sinzi ukuntu nagiye kubona mbona Audrey arasohotse, kuri njye biba nk'inzozi kandi uko isegonda ryateraga nuko yazaga asatira aho ndi... Yangezeho mwenyura ho gato aho nari nicaye ndahaguruka, ndamusuhuza (muhaye ikiganza) ubundi bwa mbere mumateka, mwumva ari kuvuga, noneho by'akarusho andebana indoro y'umunezero, bwa bwiza Imana yamusendereje mbubona neza...

Audrey: Amakuru se ko uri hano? Ni amahoro?

Njyewe: Oui, ni amahoro! Numvaga naniwe mumutwe natse uruhushya mpita numva ngize ubunebwe bwo gusubira muri class uretse ko n'abandi bagiye gusohoka hasigaye utunota duke...

Audrey: Yego sha, nanjye ni ubwo buryo nsobotsemo nari narambiwe pee! Bisa nk'aho bitazatworohera

Twese; Hhhhh

Njyewe: Umeze ute se Audrey?! Uribuka ko ariwowe munyeshuri wambere twahuey?

Audrey: Oh, ndabyibuka sha! Nawe ni wowe munyeshuri wambere twahuye. Urumva rero dufite impamvu nyinshi zo kuba inshuti, nako iyo niyo mpamvu iruta izindi, hh!

Njyewe: Mbere na mbere ndabanza nkwisegureho, ariko nanjye si jye ni amaso yanjye! 

Audrey: Hh, ntabwo numvise icyo ushatse kuvuga neza Dylan...

Njyewe: Ah, ujye unyihanganira cyane kuko ijisho ryanjye rirakureba pee! Buri uko nkubonye numva byahoraho, icyazampa nk'ifoto yawe ahari byagabanuka. Nyine I'm so sorry...

Isoni nyinshi zindanga sinzi aho nakuye ayo magambo, disi yasekeje cyane Audrey, ubundi aba aravuze...

Audrey: Ariko Mana yanjye! Dylan ntabwo narinziko uzi kuganira gutyo. Nabonaga ucecetse cyane kuburyo utapfa kuvuga ayo magambo. Anyway, urakoze cyane basi! Agafoto ntako nzaguha ndabyanze

Twese: Hhhhhh

Njyewe: Ubwo rero uzakomeza kwihanganira amaso yanjye nanjye ntambabazi nzagusaba! Audrey hano hantu turi, birashoboka ko abayobozi bahadusanga, reka dusubire muri class, gusa nizere ko tuzongera tukavugana noneho bisa nk'ibirambuye. Wabinyemerera??

Audrey: Oh, oya ntakibazo bambe! Ndahari nawe urahari, ubwo ikibazo ni igihe ahari, reka dusubire muri class!

Ubwo twasubiye muri class duterana intambwe numva nduzuye! Nyamara sinzi ibyari bindimo, cyangwa se wenda icyo ubwenge bwanjye bwatekerezaga kuri Audrey! Muti 'natangiye kumukunda?' hhaha, simbizi!

Nuko ubwo twinjiranye muri class, buri munyeshuri wese abibona ko twari turi kumwe ubundi njya kwicara ku ntebe yanjye sinzi ukuntu narebye mbona Louise yarakaye cyane ... Numva binteye guhangayika mba ndamubajije...

Njyewe: Louise, umeze neza??

Louise yandebyeho gato, ubundi hashize akanya areba kuruhande gato aba arambwiye.

Louise: Yego, meze neza.

Nahise mbona ko hari ikitagenze neza nuko mba mbajije Angel na Scovia icyo Louise yabaye ahita yihuta cyane kumbwira....

Louise: Sinakubwiye ariko ko meze neza? (Ahita yimyoza maze arahaguruka aragenda).

Ubwo Louise akimara guhaguruka bahise basona (amasaha yo gutaa yari ageze) ubundi nkebutse ndebye Audrey nsanga na we ari kundeba ndamwenyura na we aramwenyura nuko Brian na Max baba baje kundeba gusa mubyukuri nari nkiri kwibaza nti "Louise abaye iki???" Ese naba ari jye mpamvu ye yo kurakara?

Birabe ibyuya...!!!!!!!

Ntuzacikwe na Episode ya kabiri ...

Ijambo ry'umwanditsi: Iyi nkuru yanditswe na Aristide Ndahayo. Kuyikoresha muburyo bw'amajwi, kuyikorera kopi n'ibindi byerekeye inyungu z'uwariwe wese bisaba uburenganzira bwa nyiri ubwite. Ushobora kudufasha kutumenyesha uwayikoresheje unyuze kuri email yacu:

bigezweho@gmail.com

Iyi Episode izajya itambuka buri munsi!

N. Aristide I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 786 297 903