Kuki ababyeyi bonsa neza abana babo mu Rwanda bari kugabanyuka?

Nov 13, 2023 - 19:18
 0  529
Kuki ababyeyi bonsa neza abana babo mu Rwanda bari kugabanyuka?

Kuki ababyeyi bonsa neza abana babo mu Rwanda bari kugabanyuka?

Nov 13, 2023 - 19:18

Ababyeyi basabwa konsa abana babo nibura imyaka ibiri, harimo amezi atandatu umwana yonka nta kindi kintu na kimwe avangiwe, nyuma agakomeza konka ahabwa n’imfashabere kugeza nibura ku myaka ibiri. Ibi bimurinda kurwaragurika, kugira imirire mibi, bikanamurinda kugwingira mu gihagararo no mu bwenge.

Ubushakashatsi bwakozwe ku rwego rw’ubuzima bwa DHS mu 2015, bwagaragaje ko muri uwo mwaka u Rwanda rwari rufite abagore bonsa abana babo amezi atandatu 87, 3%. Nyuma y’imyaka itanu ni ukuvuga mu 2020 umubare w’abagore bonsa amezi atandatu waragabanutse ugera kuri 80,9%.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko abonsaga amezi hagati y’ane n’atanu bari 80,8% mu 2015, mu gihe mu 2020 bagabanutse bakagera kuri 68,1%, bigaragaza ko abagore bonsa bari kudohoka cyane bitewe n’imbogamizi zitandukanye zirimo akazi kenshi.

Umwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE utuye mu Mujyi wa Kigali ariko ukorera mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko nyuma y’ikiruhuko cy’amezi atatu bahabwa, we yagowe cyane no gukomeza konsa neza umwana we kubera gukorera kure. Ibi ngo byatumye amushyira ku mata imburagihe kuko agenda mu gitondo akagaruka nimugoroba.

Ati “ Ubusanzwe batubwira ko umwana agomba konka amezi atandatu nta kindi kintu avangiwe, urumva rero iyo umwana utangiye kumuvangira amata, uba umuhaye imfashabere mbere y’igihe. Ikindi niba ugomba kugera ku kazi saa tatu nko mu bakozi ba Leta wenda ukongeraho ya saha yo konsa ukagerayo saa yine, ugataha nimugoroba ntabwo utanga umusaruro kuko ukora ushikagurika utekereza wa mwana wawe, ushobora gukora ariko ntabwo burya uba utuje neza."

Uyu mubyeyi yavuze ko nkawe yafashe umwanzuro ugoye wo kwikama akabika amashereka, mu gihe asubiye mu kazi akaba ariyo basigara baha umwana. Yavuze ko ari ibintu bigoye cyane kuko aba abitse muri Frigo kuburyo kongera kuyaha umwana ari ugushinyiriza.

Hari abacutsa abana imburagihe kubera akazi

Undi mubyeyi wo mu Karere ka Kayonza ukorera mu Mujyi wa Kigali yabwiye IGIHE ko nyuma yo gusubira mu kazi, amashereka yagabanutse cyane bituma acutsa umwana we imburagihe.

Yagize ati “ Njye nkimara gusubira mu kazi byatangiye ngira amashereka menshi, naba ndi mu kazi nkikama kugira ngo agabanuke, ndakubwiza ukuri byamaze ukwezi kumwe, ukwa kabiri amashereka yaragiye burundu, nagera mu rugo nijoro saa tatu umwana yakurura ntihagire amashereka aza. Byatumye mucutsa afite amezi atanu mumenyereza amata na n’ubu niyo yinywera.”

Undi mubyeyi ukorera ku biro by’Akarere ka Rwamagana, yabwiye IGIHE ko ubwo yasubiraga mu kazi umwana we yasubiye inyuma mu biro kuburyo abaganga bamusabye ko amwitaho cyane kugira ngo atagaragara mu mirire mibi.

Ati “ Nagiye gukingiza umwana wanjye nyuma ya ya mezi atatu narasubiye mu kazi, nsanga umwana wanjye ibiro byaragabanutse kandi ya mfashabere nayisigiraga umukozi, urumva uburyo umukozi amwitaho bitandukanye n’uko njye wamwibyariye namwitaho. Ikindi hari ubwo aba ari umukozi mubi ntanamuhe ya mfashabere nsiga mu rugo ari naho hava uburwayi, kugwingira no gusubira inyuma mu biro.”

Ababyeyi bose baganiriye na IGIHE bahurije ku kuba aho bakorera hose nta cyumba cyahariwe umubyeyi kuburyo bajya bajyanayo abana babo hanyuma bikaza kuborohereza kujya kuhabonyereza, ibi ngo ntibigaragara kenshi mu bigo bya Leta, ku bitaro, kuri za banki ndetse no mu bindi bigo abenshi bakorera.

Umwe yagize ati “Icyo cyumba cyafasha kuko cyatuma nyuma ya ya mezi atatu ntwara umwana wanjye ku kazi, noneho nkakora akazi neza, ya Saha yo kumwonsa nkamusangayo nkamwonsa nkaza nkakomeza akazi kanjye nkuko bisanzwe, ariko kumbwira ngo ndakorera Kigali umwana namusize Kayonza, rwose simba ntuje kuburyo nkora akazi neza.”

Umuyobozi ushinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, Macara Faustin, avuga ko kuri ubu batangiye gusaba abakoresha bose gushyiraho icyumba ababyeyi bakwifashisha mu konkerezamo abana babo mu gihe bari mu kazi.

Macara atanga urugero ku biro by’Umujyi wa Kigali aho bashyizeho icyo cyumba ababyeyi bifashisha kandi ngo biri gufasha ababyeyi benshi gukora akazi neza bakanonsa abana babo neza.

Yasabye ibindi bigo kubikurikiza mu rwego rwo gufasha umubyeyi konsa umwana we amezi atandatu nta kindi kintu na kimwe amuvangiyemo.

Mu minsi mike ishize ubwo u Rwanda rwatangizaga icyumweru cyo konsa, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Valentine Uwamariya na we yasabye abakoresha gushyiraho icyumba cy’umubyeyi cyahariwe konsa kuko ari igisubizo gikomeye mu gukemura ibibazo bibangamira imikurire y’abana bato cyane cyane imirire mibi kugwingira n’ibijyanye n’isuku n’isukura.

Minisitiri Uwamariya yavuze ko konsa bifasha umubyeyi kwitegereza no gukurikirana ubuzima bw’umwana we mu buryo bworoshye, kandi n’umwana bikamufasha gukura neza mu gihagararo, mu bwonko no mu marangamutima.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, kigaragaza ko umwana wonse neza adashobora kurwara impiswi, umusonga, indwara zirimo umuhaha. Umwana wonse neza kandi bimufasha gukura neza, kugira ubwenge, kugira amahirwe yo kutarwara indwara zandura zirimo umubyihuho ukabije, Diyabete, cancer n’izindi nyinshi.

Ku mubyeyi wonkeje neza nawe NCDA igaragaza ko adashobora gupfa kurwara cancer y’ibere. Konsa umwana amezi atandatu utamuvangira kandi ngo ni uburyo bwiza bwo kuboneza urubyaro, bimurinda umubyihuho ukabije, bikanamurinda gusesagura amafaranga ajya kugura insimburamashereka.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com