Kubera imyenda myinshi yarafite byatumye Manager wa station ya lisansi yiyahuriye mu biro bye yirashe

Jun 25, 2024 - 14:16
 0  320
Kubera imyenda myinshi yarafite byatumye Manager wa station ya lisansi yiyahuriye mu biro bye yirashe

Kubera imyenda myinshi yarafite byatumye Manager wa station ya lisansi yiyahuriye mu biro bye yirashe

Jun 25, 2024 - 14:16

Igipolisi cya Uganda mu Karere ka Mubende kiri gukora iperereza ngo kimenye uko byagenze ngo manager wa station ya lisansi w’imyaka 27 yirasire mu biro bye.

Allan Atubo bivugwa ko yaba yirashe akoresheje imwe mu mbunda z’abasekirite ubwo yari mu biro bye kuri Oil Energy Fuel Station mu Mudugudu wa Kisekende, mu Mujyi wa Mubende mu ijoro ryo kuwa Mbere rishyira kuri uyu wa Gatatu.

Umuyobozi mu Karere ka Mubende, Ibrahim Kiggundu, yatangaje ko yumvise urusaku rw’imbunda mu biro bya nyakwigendera ahagana saa moya z’ijoro.

Ubwo we n’abandi bahageraga nk’uko tubikesha Daily Monitor, basanze Atubo, utuye mu Mudugudu wa Kisekende yapfuye.

Ati “ Twabwiwe ko yari afite amadeni agera muri miliyoni 4 z’Amashilingi nkeka ko ari yo yamuhatirije kwiyahura,”

Abashinzwe iperereza bakorera kuri Station Nkuru ya Polisi muri Mubende bavuze ko basanze imbunda yakoreshejwe hagati y’amaguru ya Atubo.

“Iperereza ryacu ry’ibanze rigaragaza ko kuwa Mbere, itariki 24 Kamena 2024 ahagana saa cyenda z’amanywa, Atubo yagarutse avuye mu Mujyi wa Mubende akabaza assistant we, Sharon Subukirwe, kubwira umugabo we akamuguriza miliyoni 3. Nyuma yaho gato, yatangiye kurira ateruye umukobwa we w’imyaka 2,”Uyu ni Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Wamala, Racheal Kawala.

Yongeyeho ko nyuma Atubo yagiye mu biro bye, hanyuma nka saa moya z’ijoro, igihe umusekirite witwa Hillary Ajoiga yari agiye kubika imbunda arangije akazi, asanga Atubo aryamye mu kidendezi cy’amaraso.

Uyu yahise abimenyesha uwungirije Atubo nawe wabimenyesheje polisi.

Amakuru avuga ko abasekirite b’ikigo cya Samurai Security Company Ltd barinda iyi station ya lisansi, babika imbunda zabo mu biro bya manager wayo iyo batari ku kazi, ibyo Kawala afata nko kutita ku bintu kw’iki kigo cy’umutekano cyigenga. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06