Ku wa 8 Mata 2024 hazaba ubwirakabiri bw’Izuba mu Majyaruguru y’Umugabane w’Amerika nibwo bwambere bukomeye kuva isi yaremwa

Mar 29, 2024 - 08:44
 0  369
Ku wa 8 Mata 2024 hazaba ubwirakabiri bw’Izuba mu Majyaruguru y’Umugabane w’Amerika nibwo bwambere bukomeye kuva isi yaremwa

Ku wa 8 Mata 2024 hazaba ubwirakabiri bw’Izuba mu Majyaruguru y’Umugabane w’Amerika nibwo bwambere bukomeye kuva isi yaremwa

Mar 29, 2024 - 08:44

Abahanga mu by’ikirere bahamya ko ubwirakabiri bw’Izuba cyangwa Solar Eclipse mu Cyongereza buzagaragara neza cyane bukanatinda mu bice by’Amajyaruguru y’Amerika (umugabane) yose muri rusange, ku wa Mbere tariki 8 Mata 2024, ariko buzagera n’ahandi turagarukaho muri iyi nkuru.

Ubwirakabiri bw’Izuba bubaho mu gihe Ukwezi kuba kwagiye hagati y’Isi n’Izuba, bityo ya mirasire y’Izuba yageraga ku Isi mu gihe cy’amanywa igatangirwa n’Ukwezi kuba kwitambitse, urumuri ntirugere hasi, hagasa n’ijoro rimurikiwe n’Ukwezi. Ikirere kijima mu buryo bwihuse bitunguranye. Ntibiba nk’uko izuba rizima mu busanzwe kandi haza akayaga gatandukanye n’agasanzwe.

Aho ubwo muri uyu mwaka butandukaniye n’ubundi ni uko Ukwezi kuzaba kuzuye, atari agace gato nk’uko ubundi bwinshi mu bwabayeho bwari bumeze.

Abahanga bakomeza bavuga ko umuvuduko Ukwezi kugenderaho uzazamuka (nk’uko bigenda ku bwirakabiri bwose bw’Izuba), bityo kukisanga hagati y’Isi n’Izuba. Ubu bwirakabiri buzamara iminota ine n’amasegionda 28 n’ibice 13, kuko umuvuduko ukwezi kugenderaho uzaba wiyongereyeho 5.5 %. Buzazenguruka mu bihugu tugiye kugarukaho mu masaha ya Saa Kenda hafi na 45 kugera Saa Mbili na 55 z’ijoro.

Si mu Majyaruguru gusa kuko bugera mu Magepfo y’umugabane w’Amerika, bukomeze bugere hagati no mu Majyaruguru, ari na ho buzatinda bidasanzwe, cyane cyane muri Mexico, dore ko bamwe ari ho babwitirira, nk’uko ibinyamakuru byinshi bikomeje kubitangaza, urugero nka Great American Eclipse, BBC, Time and Date n’ibindi.

Muri iki kinyejana cya 21, ni ubwa mbere hazaba habaye ubwirakabiribw’Izuba, ukwezi kuzuye neza, mu majyaruguru ya Amerika, ni ukuvuga muri Kanada, mu mu bilometero 8 uvuye muri Mexico, ahitwa Nazas, Durango, hafi y’umugi wa Torreon, Coahuila.

Buzongera kuba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku wa 23 Kanama 2024. Muri Kanada, ubumeze nk’ubu aho ukwezi kose kuba kugaragara (full Moon) bwaherukaga kubayo ku wa 26 Gashyantare 1979 no ku wa 11 Nyakanga 1991.

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ho no muri iki kinyejana cya 21 bwarabaye, ku wa 21 Kanama 2017, ku nshuro ya mbere.

Ubu bwirakabiri buzaba bukomeje buzenguruka, buzahuza (contiguous) hafi Leta zose Zunze Ubumwe, ubwa nyuma buzaba 2 Ukwakira 2024, na bwo kuri uyu Mugabane w’Amerika, by’umwihariko mu Majyaruguru.

Dore aho buzagera hose haba mu Magepfo, Hagati no mu Majyaruguru:

Buzanyura muri Amerika y’Epfo (mu Majyaruguru yayo), muri Colombia, bunyure muri Amerika yo Hagati (Central America Continent) ni ukuvuga muri Panama n’igihugu cya Great Antille kirimo uduhugu nka twa Jamaica, Haiti, Puerto Rico n’ahandi.

Buzakomeza buse n’ubutwikira Mexico na Canada, ari na ko bufata mu gihugu cy’Amerika, muri leta zirimo Texas, Arkansas, n’ahandi. Mu Burayi buzanyura muri Noruveje (Norway), Iceland, Ireland, Porutogali, u Bufaransa, Esipanye n’ahandi mu duce tumwe na tumwe. Si aho gusa kuko buzanyura no muri Oceania nka Hawaii, Kiribati n’ahandi.

Kera bataramenya ukuri hamwe na hamwe, ibijyanye n’ubwirakabiri babyizeraga batya:


Kuba Ukwezi kujya hagati y’Isi n’Izuba ntacyo bari babiziho, uretse kuvuga ko Ukwezi kwafatanye n’Izuba. Abahanga mu by’umwuka bavugaga ko ari itangiriro rishya, ukaba umuntu mushya. Si umwuka w’abasenga, ni (meditation).

Abantu bakundaga kuvuga ko ari imbaraga z’umwijima ziba zije kurwanya iz’umucyo (Satani arwanya Imana), noneho hagira abasenga basaba ko umwijima ugenda bakaba bari kurwanya Satani bagaragaza ko bashaka Imana ari yo mucyo.

Abagiriki ba kera cyane bavugaga ko imana zabo abandi bita ibigirwamana zabaga zarakariye abantu ku bw’ibikorwa bibi bakoze, bagendeye ku gisobanuro k’ijambo ‘Eclipse’ mu Kinyarwanda bahimbye ubwirakabiri, (Eclipse) bisobanura gutabwa, gutereranwa. Imana zabo zabaga zarakariye Isi kubera kwitwara nabi kw’abantu zafataga nk’aho bazitaye.

Abadage ba kera bo bavugaga ko ubu bwirakabiri busobanura ko umugore ushyushye uhagarariye Izuba (uwo yari imana yabo iyobora amanywa) aba yashyingiranywe n’umugabo utuje ari we Ukwezi (na we wari imana iyobora nijoro). Umugore aba yashyingiwe bityo akibagirwa gutanga urumuri kuko yabaga ari kwiryamanira n’umugabo.

Ibi wabishakira ahantu henshi kuri Google, nko ku kinyamakuru cya www.theconversation.com , www.journals.plos.org n’ahandi henshi.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501