Korea y’Epfo yatangaje gushyira iherezo ku Butegetsi bwa Kim Un mu gihe yayigabaho ibisasu by’ubumara

Jul 15, 2024 - 08:43
 0  178
Korea y’Epfo yatangaje gushyira iherezo ku Butegetsi bwa Kim Un mu gihe yayigabaho ibisasu by’ubumara

Korea y’Epfo yatangaje gushyira iherezo ku Butegetsi bwa Kim Un mu gihe yayigabaho ibisasu by’ubumara

Jul 15, 2024 - 08:43

Ku cyumweru, Koreya y’Epfo yihanangirije iya Ruguru ko izahura n’akaga niramuka igerageje gukoresha intwaro za kirimbuzi iyirasaho.

Byagarutsweho na Minisiteri y’Ingabo ya Seoul aho yavuze ko iki gihugu mu gihe cyaba kizanye ubushotoranyi ubutegetsi butamaraho kabiri.

Yagize iti: "Turaburira cyane ko Korea ya Ruguru ko Ubutegetsi bwayo butazamara kabiri n’iramuka ikoresheje intwaro za kirimbuzi iyirasaho".

Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, baburiye ko igitero icyo ari cyo cyose kizagabwa kuri Koreya y’Epfo giturutse ku ya Ruguru, ari iherezo ku butegetsi bwa Kim Un

Ku ruhande rwa Koreya ya Ruguru, yatangaje ko idatewe ubwoba n’ubutegetsi bw’i Seoul na Washington kuko yemerewe gukora ibyo ishaka mu gihe icyaricyo cyose.

Yongeyeho ko kuba barayishyiriyeho amabwiriza ahuriweho yo gukumira ibitwaro bya kirimbuzi, bitazayibuza kugaragaza ko ari igihugu cy’igihanganjye.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501