Kiyovu Sports yisubije uwari umukinnyi wayo imukuye muri APR FC

Kiyovu Sports yisubije uwari umukinnyi wayo imukuye muri APR FC
Ikipe ya Kiyovu Sports yisubije umukinnyi Rwabuhihi Placide wari umaze imyaka ine muri APR FC.
Uyu mukinnyi yasubiye muri Kiyovu Sports yubakiyemo izina nyuma y’uko atandukanye na APR FC.
Placide yasubiye muri Kiyovu Sports ahita asinya amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe yambara umweru n’icyatsi.
Nyuma yo gusanga Kiyovu Sports yujuje ibyangombwa bisabwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), iyi kipe iratangira imyitozo kuri uyu wa Mbere.