Kinshasa: Kabuya yirukanwe ku bunyamabanga bwa UDPS ikomeje kuvugwamo umwiryane

Aug 12, 2024 - 06:40
 0  105
Kinshasa: Kabuya yirukanwe ku bunyamabanga bwa UDPS ikomeje kuvugwamo umwiryane

Kinshasa: Kabuya yirukanwe ku bunyamabanga bwa UDPS ikomeje kuvugwamo umwiryane

Aug 12, 2024 - 06:40

Mu gusoza inama idasanzwe yabaye kuri iki Cyumweru, itariki ya 11 Kanama i Kinshasa, ishyaka UDPS rya Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryafashe icyemezo cyo kuvana ku mirimo ye, Augustin Kabuya, wari Umunyamabanga Mukuru waryo .

“Bwana Augustin Kabuya Tshilumba yakuwe ku mirimo ye yo kuba umunyamabanga mukuru wa Union pour la démocratie et le progrès social (UDPS / Tshisekedi). Arakomeza kuba umunyamuryango wuzuye w’ishyaka kandi akora, nta gushidikanya, manda ye yo kuba umudepite w’igihugu, ” ibi ni ibikubiye muri raporo y’iyi nama.

Ishyaka riri ku butegetsi riravuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusesengura raporo za komisiyo y’abunzi, igizwe n’abadepite b’igihugu ba UDPS, na komisiyo ishinzwe imyitwarire ku kibazo kimaze iminsi cyarahungabanyije iri shyaka.

Ni ikibazo hagati y’abarwanashyaka bifuzaga ko Umunyamabanga Mukuru Kabuya agenda, n’abashakaga ko agumaho nk’uko bitangazwa na Mediacongo.net.

Uku kutumvikana kwageze no mu rubyiruko rw’ishyaka UDPS rutabura no gukozanyaho rukoresheje intwaro gakondo.

Uwitwa Deogracias Bizumu Balola rero ni we washinzwe kuba Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo wa UDPS mu mezi atandatu.

T. Clementine I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 786 624 572