Kigali/Nyarugenge: Abantu babiri Batawe muri yombi bazira kwinjiza ‘mukologo’ mu gihugu

Apr 1, 2024 - 08:49
 0  541
Kigali/Nyarugenge: Abantu babiri Batawe muri yombi bazira kwinjiza ‘mukologo’ mu gihugu

Kigali/Nyarugenge: Abantu babiri Batawe muri yombi bazira kwinjiza ‘mukologo’ mu gihugu

Apr 1, 2024 - 08:49

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafatiye mu Karere ka Nyarugenge, abantu babiri bakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu no gukwirakwiza amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi nka ‘mukologo’ ubwo bari batwaye mu modoka amacupa y’ayo mavuta 924.

Abafashwe ni umugabo w’imyaka 41 y’amavuko, wari utwaye imodoka irimo amavuta na mugenzi we w’imyaka 31, wari ushinzwe kuyakwirakwiza mu bakiliya. Bafatiwe mu Murenge wa Kanyinya, ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro yavuze ko gufatwa kwabo byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Hagendewe ku makuru Polisi yari ifite ko aba bagabo bombi bakora ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibicuruzwa bitemewe, hateguwe igikorwa cyo kubafata, nibwo imodoka bifashishaga mu gutunda ibi bicuruzwa yahagaritswe igeze mu murenge wa Kanyinya yerekeza mu Mujyi wa Kigali, mu kuyisaka abapolisi basanga atwaye amacupa 924 y’amoko atandukanye y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu.”

Yakomeje avufa ko “Byaje kugaragara ko imbere mu modoka yatwaragamo ayo mavuta, yari yarahinduye munsi y’intebe z’aho abantu bicara ashyiramo imyobo arenzaho ibati n’itapi, ari naho yapakiraga amavuta mu rwego rwo kuyahisha.”

Yiyemereye ko yatangiye gukora ubucuruzi bwa magendu mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare, akaba yambukaga umupaka buri munsi, agiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuzana magendu n’ibicuruzwa bitemewe cyane cyane amavuta yo kwisiga, akayagemurira abakiliya mu Mujyi wa Kigali, afatanyije n’uriya mugenzi we nawe wahise utabwa muri yombi.

Bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho.

Hari amoko agera ku 1,342 y’amavuta yo kwisiga atemewe mu Rwanda, bitewe n’uko arimo ibinyabutabire byangiza uruhu bikagira ingaruka ku buzima bw’uwayisize ku buryo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora no kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima.

SP Twajamahoro yashimiye abaturage batanga amakuru atuma bene aya mavuta afatwa atarakwirakwizwa, yihanangiriza bikomeye, abakomeje kwishora mu bikorwa byo kwinjiza mu gihugu no gucuruza amavuta yangiza uruhu ko batazatinda guhura n’ingaruka zabyo kuko ibikorwa byo kubafata bizakomeza bagashyikirizwa ubutabera.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira, umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Aba bantu babiri batawe muri yombi bazira kwinjiza ‘mukologo’ mu gihugu
H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461