Kigali/Nyabugogo: Abaturage ntibavuga rumwe ku rupfu rwa Sikubwabo bivugwa ko yakubiswe n’umusekirite yakwicara hasi agasinzira ubutabyuka

Aug 17, 2024 - 10:47
 0  284

Bamwe mu baturage bakorera ahazwi nko ku Igaraje hafi y’ibagiro rya Nyabugogo, mu murenge wa Gitega, akarere ka Nyarugenge ntibavuga rumwe ku rupfu rw’umugabo witwa Sikubwabo witabye Imana kuri uyu wa Gatanu taliki 16 Kanama 2024 ubwo yicaye hasi bikarangira ahasize ubuzima.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko uyu mugabo Sikubwabo yari afite indwara zitandukanye, zikaba arizo zabaye intandaro y’urwo rupfu nyamara hari abandi bavuga ko Sikubwabo yaba yakubiswe n’umuntu ukora akazi ko kurinda umutekano kuri iryo garaje riri kuri Nyabugogo bikaba aribyo byaje kumuviramo urupfu.

Umuturage umwe yabwiye umunyamakuru wa BTN TV dukesha aya makuru ati: “Nanjye amakuru mfite ngo yakubiswe, akubitwa n’umusekirite wo mu igaraje, na nimugoroba yari ari hano ari muzima, na mugitondo twahuye (Sikubwabo). Turasaba inzego ngo barebe uwo musekirite wa hano mu igaraje tumenye uwo ariwe”.

Umunyamakuru wa BTN TV yavuze ko yagerageje kuvugisha inzego zitandukanye z’ubuyobozi kugira ngo yumve icyo buvuga kuri iki kibazo ariko ngo bikaba bitigeze bimukundira.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461