Kigali: Uyumunsi habaye impanuka 2 zahitanye abantu 3

Kigali: Uyumunsi habaye impanuka 2 zahitanye abantu 3
Imodoka yari iri kuva Kabeza mu Murenge wa Remera yagonganye na moto, umumotari n’umugenzi w’umugore yari atwaye bahita bapfa. Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2024.
Umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n’umushoferi wavuye mu ruhande rwe, akaajya mu rwo iyo moto yagenderagamo.
Yagize ati “ Nibyo impanuka yabereye muri Kabeza ariko yatewe n’umushoferi kuko yavuye mu gisate cy’umuhanda yarimo abasanga mu cyabo.”
Yongeyeho ko uyu mushoferi byagaragaye ko yari yanyweye ibisindisha, aboneraho gusaba abatwara ibinyabiziga kubitwar abanyweye ibisindisha.
Uretse iyi mpanuka yabitanye babiri no mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu umumotari yagonzwe n’imodoka ya Coaster ahita yitaba Imana.