Kigali: Umucuruzi yafatanywe amacupa arenga 4,700 y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu

Jun 8, 2024 - 10:19
 0  363
Kigali: Umucuruzi yafatanywe amacupa arenga 4,700 y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu

Kigali: Umucuruzi yafatanywe amacupa arenga 4,700 y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu

Jun 8, 2024 - 10:19

Mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, mu Mudugudu wa Nyarurembo, mu Mujyi wa Kigali tariki ya 4 Kamena 2024 Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, bafatanye umucuruzi amacupa 4,792 y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangarije Kigali Today ko uyu mucuruzi yafatanywe aya mavuta yangiza uruhu ku bufatanye bwa Polisi, n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage batanze amakuru ko acuruza amavuta atemewe mu Gihugu.

Ati “Mu mavuta yafatanywe harimo ayo mu bwoko bwa Beauti, Paw paw, Caro light, Éclair 600, Extra Claire, Epiderme Crème, Totem, Infini Clear na Diproson, ahwanye na miliyoni 14Frw, yasanzwe mu mangazini yacururizagamo”.

ACP Rutikanga avuga ko Polisi y’u Rwanda irwanya ibikorwa bya magendu n’ibicuruzwa bitemewe, byinjizwa mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Impamvu aya mavuta yo kwisiga yakuwe ku rutonde na Minisiteri y’Ubuzima rw’ayemewe mu Rwanda ni uko akoranywe ibinyabutabire byangiza uruhu rw’abayisiga ndetse bikaba byatera indwara nyinshi zirimo na Kanseri.

Ati “Turashimira abaturage batanga amakuru ku gihe tugafatanya kurwanya abakora ubucuruzi butemewe ndetse bakinjiza ibintu bibujijwe. Ayo makuru atuma abanze kuva ku izima bafatwa ku bufatanye n’izindi nzego.”

ACP Rutikanga atanga ubutumwa ku bantu barangura ibintu hanze ko bakwiye kwirinda gukora ubucuruzi butemewe mu Rwanda no gucuruza ibintu byagira ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Ati “Abaguzi na bo bakwiye kumenya kureba ubuziranenge bw’ibicuruzwa bagura niba byujuje ubuziranenge koko ndetse bakareba n’igihe byakorewe n’igihe bizarangirira kuko byagaragaye ko hari abacuruzi batagira ubunyangamugayo bakagurisha ibintu bitujuje ubuziranenge”.

Uyu mugabo wafashwe yemereye Polisi ko yari amaze igihe akora ubucuruzi bw’amavuta atemewe yatumizaga hanze y’u Rwanda, akayavanga n’andi yemewe abizi neza ko yangiza uruhu, akaba abisabira imbabazi.

Impamvu aya mavuta yaciwe ku isoko ry’u Rwanda ni uko harimo ‘Hidroquinone’, ‘mercure’, za acides n’ibindi byinshi bikomoka ku butabire bitandukanye. Uwabyisize bimutukuza uruhu kuko biba ari byinshi. Iyo wisize ayo mavuta cyane arimo uruvangitirane rw’ibintu byinshi, hari ubwo bigera mu bice byo mu mubiri ukangirika, bigateza ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima, bikaba byatera n’indwara zitandukanye zirimo n’ubuhumyi.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268