Kigali: Imodoka ya Howo yongeye kwica umumotari n’umugenzi

Nov 14, 2024 - 12:22
 0  1509
Kigali: Imodoka ya Howo yongeye kwica umumotari n’umugenzi

Kigali: Imodoka ya Howo yongeye kwica umumotari n’umugenzi

Nov 14, 2024 - 12:22

Abantu babiri barimo umumotari n’umugenzi yari ahetse ku wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo baguye mu mpanuka, nyuma yo kugongana n’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo.

Ni impanuka yabereye ku Gisozi ho mu karere ka Gasabo, hafi n’urwibutso.

Ishami rya Polisi y’igihugu ishinzwe umutekano wo mu muhanda ryemeje ko abaguye muri iriya mpanuka ari Habimana Jean Claude (Motari) w’imyaka 28 y’amavuko ndetse n’umugenzi warufite imyaka 26.

Uyu Habimana Jean Claude avuka mu Karere ka Nyagatare Umurenge wa Gatunda Akagari ka Kabeza Umudugudu wa Muvumba, ariko akaba yarasigaye atuye mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yasobanuye ko iriya mpanuka yatewe n’umumotari wageragezaga kudepasa ariko akabikora nabi.

Ati: "Umumotari wavaga ku Kinamba yerekeza ku Gisozi yagerageje kunyuranaho nabi, abonye imodoka imwegera agerageza kuyihigamira. Mu kubikora yahise agongana n’ikamyo bari mu cyerekezo kimwe."

Nyuma y’iriya mpanuka umushoferi wa Howo yahise ahunga, kugeza ku mugoroba wo ku wa Gatatu Polisi yarimo imushakisha.

Nka BIGEZWEHO Twihanganishije Imiryango ndetse n'Inshuti ba ba Nyakwigendera; Imana ibahe iruhuko ridashira

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com