Kigali: Hateguwe ibirori bizahuza abashaka abakunzi

Feb 10, 2024 - 04:45
 0  211
Kigali:  Hateguwe ibirori bizahuza abashaka abakunzi

Kigali: Hateguwe ibirori bizahuza abashaka abakunzi

Feb 10, 2024 - 04:45

Uyumunsi taliki 10 Gashyantare 2024 i Kigali hateganyijwe igikorwa cyiswe ‘Speed dating’ kigamije guhuza abantu bifuza abakunzi, bagateretana urukundo rwabo rwashinga imizi bakarukomeza.

Iki gikorwa cyateguwe n’ubuyobozi bwa Kigali Fashion Week.

John Munyeshuri uyikuriye yabwiye IGIHE ko bagiteguye mu rwego rwo guhuza abantu bashaka abakunzi.

Ati “Twe dutegura ibitaramo kenshi, iyo birangiye usanga abantu by’umwihariko abo muri Diaspora badusaba abakunzi, ubwinshi bwabo nibwo bwatumye dutekereza iki gitaramo.”

Kwinjira muri iki gukorwa ni ibihumbi 20Frw yo gufata ameza abashaka kwitabira bazicaraho, ariko nyuma mu uwayishyuye azayafatamo icyo ashaka cyo kunywa no kurya.

John Munyeshuri yavuze ko muri iki gikorwa kizabera ahitwa Boho, aba mbere batangiye kwiyandikisha ku buryo bizeye ubwitabire buri hejuru.

Ikindi yakomojeho ni uko ibi birori bishobora kizajya biba buri kwezi.

Ubwinshi bw'abasaba 'passe' bwatumye hategurwa ibirori by'abashaka abakunzi

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461