Kigali hagiye kugurumana , Abahanzi bakomeye harimo Big Fizzo na Eddy Kenzo Bategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Platini

Feb 27, 2024 - 06:46
 0  171
Kigali hagiye kugurumana , Abahanzi bakomeye harimo Big Fizzo na Eddy Kenzo Bategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Platini

Kigali hagiye kugurumana , Abahanzi bakomeye harimo Big Fizzo na Eddy Kenzo Bategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Platini

Feb 27, 2024 - 06:46

Big Fizzo w’i Burundi na Eddy Kenzo bari mu bahanzi byitezwe ko bazafasha Platini mu gitaramo ateganya gukorera i Kigali, ku wa 30 Gashyantare 2024, ubwo azaba yizihiza imyaka 14 amaze mu muziki.

Iki gitaramo cya Platini yateguye yise ‘Baba Experience’ kizabera muri Camp Kigali. Kigamije kwizihiza imyaka 14 amaze mu muziki ndetse n’itatu amaze yikorana umuziki nyuma y’isenyuka rya Dream Boys yawutangiriyemo.

Amakuru mashya avugwa kuri iki gitaramo ni uko Platini yamaze kumvikana na Big Fizzo ndetse na Eddy Kenzo nk’abahanzi bazaturuka hanze baje kumushyigikira.

Eddy Kenzo na Platini ni inshuti z’igihe kirekire cyane, uretse indirimbo Toroma baherutse gukorana, aba bahanzi bigeze no gukorana ku yitwa ‘No one like me’, icyakora icyo gihe Platini akaba yari akibarizwa mu itsinda rya Dream Boys.

Ni mu gihe Big Fizzo na Platini bo uretse kuba inshuti banaherutse gukorana indirimbo ‘Ikosa rimwe’.

Uretse aba bahanzi bo hanze bazafasha Platini, andi makuru avugwa mu gitaramo cye ahamya ko yatumiye itsinda rya Urban Boys rimaze igihe ritagaragara mu muziki.

Hari kandi abahanzi benshi bari ku rutonde rw’abo Platini yifuza gutumira mu gitaramo cye, nubwo benshi atazabashyira mu bazaririmba, uretse abo bafitanye indirimbo bashobora kuzatungurana bakamufasha kuziririmba.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06