Kigali: Giti cy'inyoni habereye impanuka ya moto ebyiri, ikamyo ya Howo n'ivatiri byagonyaniye mu muhanda icyarimwe

Kigali: Giti cy'inyoni habereye impanuka ya moto ebyiri, ikamyo ya Howo n'ivatiri byagonyaniye mu muhanda icyarimwe
Mu muhanda uva Nyabugogo werekeza ku Giti cy'inyoni, habereye impanuka ya moto ebyiri, ikamyo ya Howo n'ivatiri byagonyaniye mu muhanda icyarimwe.
Abaturage babonye iyo mpanuka iba, batangarije BTN TV dukesha iyi nkuru ko abamotari babiri bari batwaye izi moto, bavuye Nyabugogo berekeza ku Giti cy'inyoni barimo baganira, bageze ahitwa Kiruhura baragongana bombi bagwa mu muhanda kubera uburangare.
Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yavaga Giti cy'inyoni yerekeza Nyabugogo yari ifite purake RAH 242B, yahise yurira imwe muri izo moto, ariko Kubw'amahirwe nta muntu wigeze uhasiga ubuzima.
Iyo Howo yataye umukono wayo maze ihura n'indi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Pikiniki ifite purake RAG 943G, iyigonga uruhande rumwe.
Abaturage batangaje ko abo bamotari aribo bateje impanuka kuko bazamutse bibereye mu magambo, gusa amahirwe ni uko nta muntu wahasize ubuzima usibye umwe mu bamotari wakomeretse ikiganza nawe yahise yitabwaho n'abaganga bahise bahagera.