Kigali: Babiri bo mu muryango umwe bagwiriwe n’umukingo bitaba Imana

Feb 16, 2024 - 11:36
 0  214
Kigali: Babiri bo mu muryango umwe bagwiriwe n’umukingo bitaba Imana
Ibiro by’Umurenge wa Gatsata

Kigali: Babiri bo mu muryango umwe bagwiriwe n’umukingo bitaba Imana

Feb 16, 2024 - 11:36

Ibi byabaye ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 16 Gashyantare 2024, mu Kagari ka Nyamabuye,mu Mirenge wa Gatsata ho mu karere ka Gasabo aho umuryango w’abantu batatu wagwiriwe n’umukingo maze Babiri muri bo bahita bapfa.

Amakuru avuga ko byabaye ubwo bari baryamye mu nzu batuyemo maze umugabo n’umwana bahita bapfa,umugore we Imana ikinga akaboko.

Murebwayire Alphonsine,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, yavuze ko umugore wari muri iyo nzu, yajyanywe kwa muganga.

Yagize ati :“ Nibyo ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo umukingo wagwiriye icyumba cy’inzu abari bakiryamyemo umugabo n’umwana barapfa. Umugore we imbangukiragutabara yahise imujyana kwa muganga.”

Mu murenge hamaze kwimurwa imiryango igera ku 1300 yari ituye mu manegeka nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsata.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501