Kicukiro: Urubyiruko rwasabwe kutijandika mu ngeso mbi zirimo ubusinzi mu Cyumweru cy’Umujyanama

Apr 2, 2024 - 13:04
 0  122
Kicukiro: Urubyiruko rwasabwe kutijandika mu ngeso mbi zirimo ubusinzi mu Cyumweru cy’Umujyanama

Kicukiro: Urubyiruko rwasabwe kutijandika mu ngeso mbi zirimo ubusinzi mu Cyumweru cy’Umujyanama

Apr 2, 2024 - 13:04

Inzego zitandukanye mu Karere ka Kicukiro zirimo Abajyanama bo mu Murenge wa Kicukiro ku bufatanye n’ubuyobozi, abaturage bahuriye mu gikorwa cyo gusoza gahunda y’Icyumweru cy’Umujyanama hishimirwa ibyagezweho muri icyo cyumweru cyibukirijwemo urubyiruko kutishora mu bikorwa bibi ahubwo rugashishikazwa no kubaka ahazaza heza.

Bamwe mu bitabiriye ibikorwa byakozwe muri iki Cyumweru cy’Umujyanama, batangaza ko bungukiyemo byinshi, aho abiganjemo urubyiruko bavuga ko amasomo n'ubutumwa byatangiwe mu biganiro, bizabafasha kwiyubaka no kubaka igihugu muri rusange basigasira ibyagezweho.
Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kicukiro, Karayiga Anastase, atangaza ko ibikorwa byakozwe muri iki cyumweru babijyanishije n’inshingano zabo nk’Abajyanama ku nzego zitandukanye, haba ku rwego rw’Umurenge, ku Kagari no ku Mudugudu ariko banakorana n’abayobozi kuri izo nzego nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Yagize ati “Iyo tuvuze ngo Icyumweru cy’Umujyanama, umujyanama ntakora wenyine, ahubwo bakorana n’abo bagira inama cyane cyane abayobozi, abakozi n’abaturage baba abatuye muri Kicukiro, cyangwa abatuye ahandi bakaza kwaka serivisi muri Kicukiro.”
Muri iki cyumweru, Abajyanama bahaye ibiganiro abanyeshuri mbere yo kujya mu biruhuko, mu ntero igira iti “Impamba yo mu biruhuko”. ubwo basuraga ibigo by’amashuri.
Karayiga akomeza ati “Muzi ko twugarijwe n’ikibazo cy’uburere cyane cyane ku rubyiruko. Birasaba ko twebwe ababyeyi n’abayobozi dukurikiranira hafi urubyiruko.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Mukandahiro Hydayat, yashimye ibikorwa n'uruhare by’Abajyanama mu iterambere ry’uwo Murenge n'abawutuyemo.
Agira ati “Ntabwo bagenda ngo bicare, ahubwo bagira umwanya wo guhura n’ibyiciro bitandukanye by’abaturage babatoye, bakumva ibibazo byabo ndetse bagafatanya bimwe kubishakira ibisubizo, no kuba hakorwa ubuvugizi ku biremereye.”
Akomeza ati" nk’Umurenge tubashimira inama zabo mu byo dukora bya buri munsi. Twebwe duhemberwa akazi dukora, ariko ubwunganizi n’inama baduha ni byo bidufasha kuzuza neza inshingano zacu.”.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine uri mu bitabiriye igikorwa cyo gusoza Icyumweru cy’Umujyanama, yibukije abayobozi n’ababyeyi muri rusange kuba intangarugero mu myitwarire myiza bagatandukana n'imyumvire yo gushishikariza abandi byu mwihariko urubyiruko kwitwara neza, nyamara batabaha urugero rwiza.
Mutsinzi yasabye ko ubusinzi butamaganwa mu rubyiruko gusa, ahubwo ko bwamaganwa no mu bantu bakuru, yihanangiriza abateza urusaku nijoro n’utubari turenza amasaha.
Mu gutangira iki cyumweru, habayeho umukino w’umupira w’amaguru nka kimwe mu bikorwa bihuza abantu benshi bagakora siporo banidagadura, ariko hagati muri uwo mukino hagatangwamo ibiganiro n’ubutumwa bwerekeranye n’imiyoborere myiza n’uruhare rw’umuturage mu iterambere rye n’iry’Igihugu.
Umwe mu mikino yabaye mu gutangira iki cyumweru ni uwahuje Abajyanama guhera ku Murenge kugera ku Mudugudu n’abakozi guhera ku Murenge kugera ku Mudugudu. Uwo mukino warangiye Abakozi mu nzego zitandukanye z’Umurenge batsinze Abajyanama igitego kimwe ku busa.
Insanganyamatsiko y'iki Cyumweru cy’Umujyanama igira iti “Umujyanama mwiza, Umuturage ku isonga.”
 
Amafoto afitanye isano n'iyi nkuru:

 

 

 

 

 

 
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268