Kicukiro Kanombe Umwana w’imyaka 21 yishe Nyina amunize

Dec 3, 2023 - 04:46
 0  768
Kicukiro Kanombe Umwana w’imyaka 21 yishe Nyina amunize

Kicukiro Kanombe Umwana w’imyaka 21 yishe Nyina amunize

Dec 3, 2023 - 04:46

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Kanombe Akagari ka Karama ahatujwe Abaturage bavuye Kangondo umwana wo mu kigero cy’imyaka 21 witwa Jiscar yishe Nyina bigacyekwa ko ari ibiyobyabwenge byabimuteye.

Iri nsanganya ryabaye ahagana saa Kumi n’ebyiri aho umukecuru yavuye gucuruza agiye kuruhuka asanga murugo umuhungu we aba aramukingiranye.

Mubaganiriye na Igikanews batubwiye ko ubwo uwo musore yatangiraga kumukibita uwo mukecuru yagerageje guhamagara umuhungu we wundi witwa Gaspard nawe ntiyaboneka aho hafi nawe ahita yiyambaza abaturanyi ngo bamutabare.

Bakomeje bavuga ko abaturanyi bahise bihutira gutabara basanga uwo musore yafunze ashaka guca mu idirishya ngo atoroke bahita biyambaza inzego z’umutekano.

Bivugwa ko uyu mukecuru yarasanzwe abanye n’abana be babiri neza.

Uyu mukecuru yarasanzwe acururiza mu isoko ry’ikitegererezo riri ahazwi nko Kiri ‘Wambonye’ akora ubucuruzi bw’ubushera.

Abageze mbere bavuze ko bigara ko yaba yamukubise ikintu mu mutwe agahita amunoga agapfa

Umunyamakuru wacu wageze ahabereye ayo marorerwa yasanze urwego Rw’ubugenzacyaha rwahageze ruhita Ruta muri yombi uwo musore n’umurambo ujyanwa kubitaro kugirango ukorerwe isuzuma.

Uwaduhaye amakuru yatubwiye ko mubusanzwe uyu mubyeyi mubusanzwe nta kibazo bari bazi bari bafitanye uretse ko uwo musore yarasanzwe arangwaho ibikorwa by’urugimo.

Source: IGIKANEWS

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com