Kicukiro: Imodoka yakoze impanuka iteye ubwoba babiri bahita bitaba Imana abandi barakomereka bikabije [Amafoto]
![Kicukiro: Imodoka yakoze impanuka iteye ubwoba babiri bahita bitaba Imana abandi barakomereka bikabije [Amafoto]](https://www.bigezwehotv.rw/uploads/images/202409/image_870x_66dfbb1ee6498.jpg)
Kicukiro: Imodoka yakoze impanuka iteye ubwoba babiri bahita bitaba Imana abandi barakomereka bikabije [Amafoto]
Ku wa mbere tariki 09 Nzeri 2024, Ahagana mu ma saa mbili z'ijoro, Mu Mujyi wa Kigali, habereye impanuka ikomeye y'imodoka, yahise ihitana abantu babiri mu gihe abandi bakomeretse bakomeje kwitabwaho n’inzego z’ubutabazi.
Amakuru avuga ko ikamyo ya Fuso yamanutse mu muhanda werekeza kwa Gitwaza ivuye Kicukiro Centre, ivuza amahoni menshi, bikekwa ko yabuze feri, igonga abantu babiri, barimo umumotari n’uwo ari ahetse bahasiga ubuzima. Abandi benshi bo bakomeretse baracyavurwa.
Mbere gato yiyi mpanuka Kandi Hari ikamyo ya Howo n'ubundi yagonze imodoka yo mu bwoko bw'ivatiri muri Rompuwe ya Kicukiro Centre munsi y'umuhanda ugeretse! Ariko kubera Imana yo ntawe yahitanye.