Kenya: Visi Perezida yahisemo abunganizi 20 bazamufasha mu rubanza rwo ku mweguza

Oct 7, 2024 - 08:35
 0  143
Kenya: Visi Perezida yahisemo abunganizi 20 bazamufasha mu rubanza rwo ku mweguza

Kenya: Visi Perezida yahisemo abunganizi 20 bazamufasha mu rubanza rwo ku mweguza

Oct 7, 2024 - 08:35

Visi Perezida wa Kenya Rigath Gacagua yahisemo abunganizi mu mategeko 20 bazamufasha kuri uyu wa kabiri 8 Ukwakira 2024, ubwo azisobanura imbere y'intumwa za Rubanda ku birego zi mushinja birimo nogusuzugura Perezida Ruto hamwe no kwica itegeko Nshinga.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2024, Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya izaterana igafata umwanzuro ku kweguza Gachagua, umaze iminsi atumvikana na Perezida Ruto.

Itegeko Nshinga rya Kenya riteganya ko kugira ngo hatangire urugendo rwo kweguza Visi Perezida w’Igihugu, bigomba kuba byemejwe nibura na kimwe cya gatatu cy’Abadepite bagize inteko ishinga amategeko, ni ukuvuga 117 muri 349. 

Mu byo Visi Perezida wa Kenya Rigathi Gachagua, ashinjwa bituma bashaka kumweguza, harimo kwica Itegeko Nshinga rya Kenya, kwica andi mategeko, imyitwarire no gukoresha nabi ububasha yahawe nka Visi Perezida w’Igihugu. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06