Kenya: Umwuzure wangirije ibintu byinshi mu bice bitandukanye by’igihugu

Apr 14, 2024 - 06:17
 0  411
Kenya: Umwuzure wangirije ibintu byinshi mu bice bitandukanye by’igihugu

Kenya: Umwuzure wangirije ibintu byinshi mu bice bitandukanye by’igihugu

Apr 14, 2024 - 06:17

Kuri uyu wa kane, umwuzure watewe n’imvura nyinshi yaguye muri Kenya wangirije ibintu byinshi mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byatangaje ko umubare w’abahitanwe n’umwuzure mu minsi yashize ari 11, aho abantu barenga 2000 bavanywe mu byabo. Willis Omulo, umuturage utuye Homa Bay mu burengerazuba bw’igihugu aragira ati "dufite abantu bimuwe mu gihugu, badafite aho bakinga umusaya, nta bisenge bisigaye ku mazu yabo, imirima y’abaturage yarengewe n’amazi." Uyu mwuzure kandi watumye inyamaswa ziva mu byanya byazo zitangira kwirara mu baturage zishakisha urwuri,zangiza imitungo yabo kuko ibyanya zisanzwe zirishamo byarengewe n’amazi, bikaba byarateje ikibazo kibangamiye abaturage ndetse n’umutekano muke wabo.

Mu minsi ishize,ishami ry’iteganyagihe rya Kenya ryari ryaburiye abaturage ko hagiye kugwa imvura nyinshi kandi risaba abantu kwitegura imyuzure.

Mu ntara ya Kirinyaga, umwuzure watwaye imihanda uhagarika n’urujya nuruza rw’abantu n’ibinyabiziga.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06