Kenya: Umwarimu warokotse impanuka ebyiri zo mu muhanda yaje kwitaba Imana agwiriwe n'Indege ya muciye ijosi

Kenya: Umwarimu warokotse impanuka ebyiri zo mu muhanda yaje kwitaba Imana agwiriwe n'Indege ya muciye ijosi
Umwarimu witwa Naomi Chritsaka, wari Umuyobozi w'ikigo w'ungirije ku kigo cy'amashuri ahitwa Malindi mu ntara ya Kilifi, nyuma yaho arokotse impanuka ebyiri zo mu muhanda ndetse imwe ikamusigira ubumuga aho yaciwe akaguru, yaje kwitaba Imana agwiriwe n'Indege ya muciye ijosi.
Umugabo wa nyakwigendera witwa Stephen Mwagona, yavuze ko muri 2017 Umugore we yakoze impanuka ikomeye yo mu muhanda bimuviramo gucibwa ukuguru, ndetse ngo tariki ya 7 Mutarama 2025 nabwo yarokotse Indi mpanuka ubwo yari amuhetse kuri Moto amutwaye ku ishuri bakora impanuka ariko barakomereka byoroheje.
Uyu nyakwigendera tariki ya 10 Mutarama 2025 nibwo yakoze impanuka y'indege yari mu rugendo rusanzwe rw'amahugurwa bivugwa ko yahuye n'ikibazo cya tekiniki, ikayihatira kugwa ku muhanda wa Malindi-Mombasa, ihitana uyu Mwarimu wari uhetswe kuri Moto ndetse n' umumotari wari umuhetse bose bahasize uhuzima., n'undi mugenzi wigenderaga n'amaguru.
Raporo y’abapolisi ivuga ko indege ya Cesna 172 yavaga ku kibuga cy’indege cya Malindi yerekeza ku kibuga cy’indege cya Wilson, i Nairobi ubwo yahuraga n’ibibazo bya tekiniki.
Nyakwigendera yasize abana babiri., Imana imuhe iruhuko ridashira.