Kenya: Umusirikare yanze kwishyura motari birangira apfuye hakomereka n'abantu benshi

Kenya: Umusirikare yanze kwishyura motari birangira apfuye hakomereka n'abantu benshi
Umusirikare yateze Moto ageze aho yajyaga yanga kwishyura umumotari , barashyamirana maze uwo Musirikare birangira yitabye Imana.
Amakuru dukesha kimwe mu binyamakuru byandikirwa muri Kenya, avuga ko Umusirikare utatangajwe amazina, w'igisikirakare cya Kenya (KDF ) Kenya Defence Force, yitabye Imana azize ubushyamirane yagiranye n'umumotari witwa Antony Otieno, ubwo yangaga kwishyura.
Abatanga buhanya babonye ibyo biba, bavuze ko uwo musirikare yageze aho yajyaga hanyuma afata Telefone atangira guhamagara.
Motari yasabye uwo Musirikare kumwishyura hanyuma akikomereza n'akazi ke, maze uwo musirikare aho ku mwishyura yahise akora mu gikapu yari afite akuramo imbunda ahita arasa hejuru mu rwego rwogukanga uwo mumotari.
Uwo mumotari nawe ntabwo yakanzwe nayo masasu yarashwe mu kirere nuwo musirikare, ahubwo yahise ava kuri Moto batangira gushyamirana arinako uwo musirikare yakomeje kurasa amasasu menshi kuburyo hari ho namwe yakomerekeje abantu bihitiraga .
Ubwo bushyamirane bwakomeje bigeraho uwo mumotari yaka imbunda uwo musirikare, bitewe nuko yariho arasa, birangira ku bwimpamuka uwo Musirikare yirashe maze ahita ahasiga ubuzima.