Kenya: Umunyamakuru ukomeye cyane agiye gusezerana n'impanga

Sep 5, 2024 - 11:12
 0  624
Kenya: Umunyamakuru ukomeye cyane agiye gusezerana n'impanga

Kenya: Umunyamakuru ukomeye cyane agiye gusezerana n'impanga

Sep 5, 2024 - 11:12

Umusore witwa Wambaz Oleman Learat, akaba ari Umunyamakuru kuri Radio yitwa Sidai FM, yafashe icyemezo cyo gusezerana n'abakobwa babiri b'impanga.

Uyu musore yatangarije kimwe mu binyamakuru byandikirwa muri Kenya ko nubwo abo bakobwa ari impanga kuriwe ngo ntabwo agiye gushaka abantu babiri nkuko babimubwira,  ahubwo ngo agiye gushaka umukobwa umwe kubera ko izo mpanga nazo ari  zimwe.

Uyu munyamakuru yavuze ko yahisemo gushaka izi mpanga kubera ko zose ziramukunda kandi nazo zavuze ko mu buzima ntamuntu wazitandukanya bityo ko zahisemo kuzashakwa n'umugabo umwe. 

 Oleman Learat, yavuze ko yakoze urubuga rwa WhatsApp rubahuza kuburyo icyo avuze cyangwa akoze bose bagomba kubimenya, ikindi ngo niyo ahamagaye umwe kuri terefone agomba ku bahuza kugirango bose bumve icyo agiye kubabwira. 

Izi Mpanga bamaranye umwaka bakundana kuko urukundo rwabo rwatangiye muri 2023.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06