Kenya: Umugabo yapfiriye mu buriri

Kenya: Umugabo yapfiriye mu buriri
Mamulata Kisaka Moses w’imyaka 52 yapfiriye mu nzu ye ,nyuma yo gushyamirana n’undi mugabo mu makimbirane yabereye mu mudugudu wa Namulata, mu Ntara ya Bungoma.
Polisi yo muri iyo ntara yatangarije ikinyamakuru the star dukesha iyi nkuru, ko umurambo wa Moses Mamulata Kisaka basanze uryamye ku buriri bwe ariko utagaragaza ibikomere.
Polisi yavuze ko nyakwigendera yatewe n’umuturanyi we nyuma y’uko ku wa gatandatu ejobundi bateranye amagambo .Polisi mu gukemura iki kibazo yavuze ko umurambo wa Moses Kisaka wajyanywe mu buruhukiro mu gihe hagikorwa iperereza kubaba bagize uruhare mu rupfu rwe.