Kenya, Uganda n’u Burundi byagize amanota mabi cyane mu bijyanye n’imiyoborere na demokarasi

Feb 19, 2024 - 13:48
 0  237
Kenya, Uganda n’u Burundi byagize amanota mabi cyane mu bijyanye n’imiyoborere na demokarasi

Kenya, Uganda n’u Burundi byagize amanota mabi cyane mu bijyanye n’imiyoborere na demokarasi

Feb 19, 2024 - 13:48

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibihugu birimo Kenya, Uganda n’u Burundi byagize amanota atari meza mu bijyanye n’imiyoborere na demokarasi mu myaka ibiri ishize.

Byagaragajwe mu cyegeranyo kigaragaza igipimo cy’imiyobore mu bihugu bitandukanye cyakozwe na The Economist Intelligence Unit (EIU) ku bihugu 165.

Icyo cyegeranyo kigaragaza ko Kenya n’u Burundi bitagize amanota meza mu bipimo bya demokarasi n’imiyoborere kuko bitigeze bizamuka.

Cyerekana ko imibare yabyo itahindutse nko kuri Kenya yari ifite amanota 5,05, u Burundi bukagira 2,13 mu gihe Uganda byavuye kuri 4,48 bikagera kuri 4.49 mu 2023.

Ni ibipimo bigendera ku ngingo zitandukanye zisuzumwa zirimo ibirebana n’uburyo amatora akorwa, ubwisanzure bw’abaturage, imikorere ya guverinoma, ubwitabire bw’imitwe ya Politiki n’ibindi.

Muri ibyo bipimo buri gihugu cyagiye kigaragazwa ku cyiciro kibarizwamo hagendewe ku kureba ibigendera kuri demokarasi yuzuye, gukoresha igitugu cyangwa ibikoresha uburyo bwombi.

Raporo igaragaza ko Tanzania, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byateye intambwe nziza ibintu byagize uruhare mu gushyiraho uburyo bworohereza ishoramari n’ubucuruzi.

Nka Tanzania bigaragazwa ko ifite amanota 5,35 mu 2023, ivuye kuri 5,1 yo mu 2021, u Rwanda rwavuye 3,1 rukagera kuri 3,3 mu gihe RDC yavuye kuri 1,4 ikagera kuri 1.64.

Raporo igaragaza ko ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bifite icyuho cyo kugira ibihugu bifite demokarasi yuzuye mu miyoborere yabyo.

Muri ibyo bihugu 167 byakoreweho ubushakashatsi, byagaragajwe ko hari 93 bidafite demokarasi yuzuye, byiganje mu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ku kigero cya 80%, Afurika y’Amajyaruguru n’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati.

Raporo yerekana ko ibihugu 25 byo muri Afurika nibura byahuye n’ibibazo by’ihirikwa ry’ubutegetsi rimwe cyangwa kabiri mu binyacumi bibiri bishize.

Raporo kandi yagaragaje ko icyizere cya demokarasi cyayoyotse, kubera impamvu zirimo ruswa, kudakorera mu mucyo, kutabazwa inshingano, gutakariza icyizere guverinoma, imitwe ya politiki n’ibindi.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06