Kenya: Rwabuze gica nyuma yuko abagore babiri bamaze amezi atanu barwanira umurambo w'umugabo wabo

Kenya: Rwabuze gica nyuma yuko abagore babiri bamaze amezi atanu barwanira umurambo w'umugabo wabo
Umusaza w'imyaka 102 amaze amezi arenga atanu ari mu buruhukiro atarashyingurwa, kubera abagore be babiri bananiwe kumvikana urugo azashyingurwamo kuburyo biyambanje inkiko ariko nubu bikaba bitarabonerwa igisubizo.
Urukiko rw'ubujurire rwasubitse urubanza mu gihe cy'iminsi 30, rw'abagore babiri aribo Sarah Kathambi na Grace Rigiri Silas., baburana mu kirego cyaho umugabo wabo agomba gushyinguewa.
Aba bagore babiri biyambanje urukiko nyuma yokunanirwa kumvikana aho umugabo wabo Nyakwigendera witabye Imana urugo agomba gushyingurwamo.
Nyakwigendera Silas Kamuta Igweta isalie, yitabye Imana mu kwezi kwa gatatu 2024, ariko kuva icyo gihe aracyari mu buruhukiro bw'ibitaro bya Nairobi mu gihe hagitegerejwe icyemezo urukiko ruzategeka umwe muri abo bagore uzaba yemerewe gushyingura umugabo.
Umwe muri abo bagore witwa Sarah niwe watanze ikirego avuga ko mu cyeba bawe Grace Rigiri, yari yaratandukanye na Nyakwigendera bakaba bari bamaze imyaka 40 barahawe gatanya.
Gusa uyu Grace nawe akavuga ko nubwo bari baratandukanye bitabuza ko uwahoze ari umugabo agomba gushyingurwa iwe.
Izo mpaka nizo zatumye habaho kwiyambaza inkiko ngo abe arizo zizemeza urugo Nyakwigendera azashyingurwamo.