Kenya: Polisi yataye muri yombi umukuru w'itorero nyuma yo gutera icyuma mugenzi we amusanze kuruhimbi

Feb 5, 2025 - 15:52
 0  274
Kenya: Polisi yataye muri yombi umukuru w'itorero  nyuma yo gutera icyuma mugenzi we amusanze kuruhimbi

Kenya: Polisi yataye muri yombi umukuru w'itorero nyuma yo gutera icyuma mugenzi we amusanze kuruhimbi

Feb 5, 2025 - 15:52

Umukuru w'itorero witwa Felex Ochola yateye icyuma mugenzi we nawe w'Umukuru w'itorero witwa Francis Opiyo, amusanze ku ruhimbi ubwo bari mu materaniro ku Isabato kuri uyu 4Gashyantare 2025. Mugace kitwa Homa-Bay muri Kenya.

Amakuru avuga ko ubwo bari mu materaniro ku Isabato, Nyakwigendera Francis Opiyo wari uyoboye iteraniro ubwo yariho asoma amatangazo y'itorero nyuma yuko iteraniro rihumuje, Umukuru w'itorero witwa Felex Ochola yamusanze ku ruhimbi afite Bibiriya ahageze abumbura Bibiriya akuramo icyuma akimutera mu mutima ahita yikubita hasi.

Abatanze Ubuhamya bavuze ko uwo mukuru w'itorero Felex Ochola yaba yishe Francis Opiyo amuziza ko amusambanyiriza umugore we. 

Nyuma yaho Felex Ochola amaze gukora ayo mabara, yatorotse ariko ahita atabwa muriyombi akaba afungiye kuri station ya Polisi ahitwa Homa-Bay.

Abakristo n'umujinya mwinshi bahise bajya kurugo rwa Felex Ochola bahita batwika inzu yabagamo. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06