Kenya: Polisi yataye muri yombi igitaraganya umugabo wishe abagore 42 akabashyira mu mashashi

Kenya: Polisi yataye muri yombi igitaraganya umugabo wishe abagore 42 akabashyira mu mashashi
Urwego rwa Kenya rushinzwe iperereza (DCI) na Polisi byatangaje ko byataye muri yombi umugabo witwa Collins Jomaisi Khalisia wemera ko yishe abagore 42 mu bihe bitandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa DCI, Amin Mohamed, yatangaje ko Collins yafatiwe mu gace ka Kayole mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, mu rukerera rwo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, aho yari yagiye kureba umukino wa Espagne n’u Bwongereza.
Collins w’imyaka 33 y’amavuko yafashwe nyuma y’aho abaturage babonye mu kimoteri cyo mu gace ka Kware (i Nairobi) imirambo myinshi y’abagore yari izirikiye mu mashashi.
Amin yagize ati “Mu ibazwa, ukekwa yemeye ko yishe, ajugunya imirambo y’abagore 42 mu kimoteri hagati ya 2022 na tariki ya 11 Nyakanga 2024.”
Umuyobozi wa DCI yasobanuye ko umuntu wa mbere Collins yishe mu 2022 yari umugore we kandi ko na we yamugujunye muri iki kimoteri.
Ubwo yari amaze gufatwa, abashinzwe iperereza bakomereje mu rugo rwe, basangamo udukarita 24 twakuwemo imirongo ya telefone, telefone umunani, mudasobwa, amashashi 12, agakoresho bambika ikiganza n’amapantalo abiri y’abagore.
Amin yagaragaje ko Collins ashobora kuba ari umwicanyi ruharwa (serial killer), cyane ko aba bagore bose yabishe mu buryo bumwe. Ati “Ubona ko uburyo yabishe bujya gusa. Urebye ku myaka, iri hagati ya 18 na 30. Urebye ku gitsina, bose ni abagore. Uburyo imibiri yangirijwe, ikabikwa ni bumwe. Aho yagujunywe na ho ni hamwe.”
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane andi makuru ku mpfu z’aba bagore ndetse no kuri Collins.Kenya