Kenya: Minisitiri mugahinda kenshi n'amarira menshi wirukanywe yavuze ko ari mu bwigunge bitewe n'umubare w'abantu bamuhamagaraga kuri Telefone wagabanutse

Kenya: Minisitiri mugahinda kenshi n'amarira menshi wirukanywe yavuze ko ari mu bwigunge bitewe n'umubare w'abantu bamuhamagaraga kuri Telefone wagabanutse
Minisitiri Moses Kuria wigeze kuba Minisitiri w'abakozi ba leta, yavuze ko nyuma yaho Perezida Ruto asheshe Guverinoma ngo yahise ahura n'ikibazo cyo kutongera guhamagarwa kuri Telefone kuburyo ngo yigeze kuyitwara ku mufundi agirango yagize ikibazo.
Moses Kuria yatangaje ko ubuzima bwo kuba utari umukozi wa leta bufite ingaruka nyinshi nubwo nanone bigufasha kwitekerezaho ndetse no kubona umwanya uhagije wokwikorera ibyawe.
Yagize ati" Imibereho yange yarahindutse kuva nava muri Guverinoma, kuko ubuzima bwo kuba utari umukozi wa leta bugira ingaruka nyinshi harimo n'ubwigunge kuko abantu bajyaga bampamagara kuri Telefone umubare wabo waragabanutse cyane kuburyo nigeze kugirango Telefone yange yagize ikibazo maze nyitwara ku yikuresha ariko basanga ari nzima ntakibazo ifite'.
Uyu Minisitiri yavuze ko nubwo biba bitoroshye kuba mu buzima utari usanzwe umenyereye, ariko nanone ngo n'isomo rikomeye burimuntu wese agomba kwiga, ariko ngo binafasha umuntu kwitekerezaho ndetse no kubona umwanya wo kwikorera ibye afite umwanya uhagije.