Kenya: Indege yakoze impanuka ihitana abantu batatu abandi barakomereka

Jan 11, 2025 - 09:57
 0  345
Kenya: Indege yakoze impanuka ihitana abantu batatu abandi barakomereka

Kenya: Indege yakoze impanuka ihitana abantu batatu abandi barakomereka

Jan 11, 2025 - 09:57

Abantu batatu bapfuye nyuma y'impanuka y'indege nto ahitwa Kwachocha mu gace ka Malindi, mu ntara ya Kilifi., abandi barimo n'umupirote barakomereka.

Iyi ndege yari mu rugendo rusanzwe rw'amahugurwa bivugwa ko yahuye n'ikibazo cya tekiniki, ikayihatira kugwa ku muhanda wa Malindi-Mombasa, ihitana umumotari n'umugenzi yari ahetse ndetse n'undi muntu wari uhagaze ku ruhande rw'umuhanda .

Raporo y’abapolisi ivuga ko indege ya Cesna 172 yavaga ku kibuga cy’indege cya Malindi yerekeza ku kibuga cy’indege cya Wilson, i Nairobi ubwo yahuraga n’ibibazo bya tekiniki.

Iyo raporo yavuze ko abapfiriye muri iyo mpanuka ari umwarimu umwe w’ishuri ribanza, Umumotari n'umugenzi ndetse n'undi muntu umwe, muri bo harimo umwe utabashishe ku menyekana.

 Umupirote ndetse n'abandi bakozi bararokowe bahita bajyanwa mu bitaro. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06