Kenya: Imvura ikomeje guteza imyuzure ibintu bikangirika mu buryo bukomeye

Kenya: Imvura ikomeje guteza imyuzure ibintu bikangirika mu buryo bukomeye
Nk’uko ishami ry’iteganyagihe rya Kenya ryagiye ribitangaza ko muri iki cyumweru hagomba kugwa imvura nyinshi, kugeza ubu mu bice bitandukanye by’iki gihugu bikomeje kwibasirwa n’imyuzure ituruka ku mvura idasanzwe ikomeje kugwa.
Abatuye by’umwihariko mu ntara ya Machakos , bamwe bahitanywe n’iyi myuzure , abandi bava mu ngo zabo barahunga.
Ku mugoroba wo kuwa mbere, itsinda ry’umuryango utabara imbabare Croix-Rouge rya Kenya ryiriwe mu kazi ko gutabara abari bahejejwe mu nzu zabo n’umwuzure watewe n’imvura yari yaguye muri iyo minsi.
Umuhuzabikorwa ushinzwe imicungire y’ibiza muri Croix-Rouge, muri Kenya, John Abelio yagize ati: "Twazanye n’itsinda ryahuguwe mu gushakisha no gutabara abafatiwe mu mazi. Dufite ubwato bwabugenewe kugira ngo dutabare abaturage.
Uyu mwuzure wibasiye abantu barenga ibihumbi 100, wangiza imyaka, kandi wangiza ibikorwa remezo, amashuri, amazu, n’ubucuruzi buciriritse.
Abantu batuye ahantu hashobora kwibasirwa n’umwuzure basabwe kwimukira ahantu hirengeye.