Kenya: Bikomeje kugorana Guverinoma iri gutekereza uko yashyiraho undi mushinga w’itegeko w’imisoro

Kenya: Bikomeje kugorana Guverinoma iri gutekereza uko yashyiraho undi mushinga w’itegeko w’imisoro
Mu gihe hatarashira iminsi urubyiruko muri Kenya rwigaragambije rwamagana umushinga w’itegeko w’imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe ariko Guverinoma ikaza kuwuhagarika, kuri ubu ngo iri guteganya kugarura uyu mushinga.
John Mbadi, minisitiri w’imali mushya, yabitangaje ubwo yari mu kiganiro yahaye televiziyo yigenga, Citizen TV ikorera muri icyo gihugu.
Uyu mushinga ngo urateganya gukusanya byibura amashilingi agera kuri milayari 150 ni ukuvuga miliyari 1.2 z’amadorali azava ku misoro n’amahoro.
Gusa ngo iyo misoro n’amahoro akazaturuka ku bicuruzwa byibura 49, birimo ibyangiza ibidukikije nka za plastike n’ibindi. Kugeza ubu ariko uyu mushinga w’itegeko uvuguruye, guverinoma ntirawugeza ku nteko Ishinga Amategeko.
Guverinoma ya Kenya isobanura ko iyakeneye kugirango ibashe kongera imishahara imwe n’imwe, nk’iy’abarimu, no kwishyura byihutirwa imyenda igihugu gifitiye amahanga, arimo Ubushinwa, Banki y’isi yose, n’Ikigega mpuzamahanga cy’imali, FMI.
Abarwanya izamuka ry’imisoro bahise batangira kwinubira ibyo minisitiri Mbadi yatangaje. Bavuga ko guverinoma igiye kongera gukora ikosa.
Mbadi asanzwe ari umwe mu ba ministiri bane batavuga rumwe na Perezida William Ruto binjiye muri guverinoma ivuguruye iherutse kujyaho.
Ku ruhande rw’abaturage, bavuga ko umunsi uwo mushinga wemejwe, bazasubira mu mihanda bakigaragambya. Ni mu gihe mu myigaragambyo iherutse urubyiruko rwasabaga Perezida Ruto kwegura.
Abagera kuri 50 muri iyo myigaragambyo bahasize ubuzima abandi benshi barakomereka .