Kenya: Abantu 3 bafashwe bakekwaho kwambura ubusa pasiteri bakanamwiba

Kenya: Abantu 3 bafashwe bakekwaho kwambura ubusa pasiteri bakanamwiba
Abashinzwe iperereza i Nairobi muri Kenya bataye muri yombi abantu batatu bakekwaho ubujura bivugwa ko bashimuse pasiteri bakamwambika ubusa mbere yo kumwiba ibihumbi 55.000 by’amashilingi ya Kenya hafi ya Sitade y’igihugu.
Aba batatu bafashwe ni Bernard Mbunga Mbusu, Alphonse Munyau na Samuel Musembi Kamito, bafatiwe mu ngo zabo, mu gace ka Syokimau, Kitengela na Katani.
Ku wa gatandatu, itangazo ry’urwego rushinzwe iperereza ku byaha muri Kenya (DCI) ryagaragaje ko ibi byabaye ubwo pasiteri wavuzwe yari amaze kurangiza imyiteguro y’igiterane cy’umuvugabutumwa uvugwaho gukora ibitangaza, Benny Hinn, kizabera kuri Stade ya Nyayo mu cyumweru gitaha.
Uyu mupasiteri avuga ko ubwo yari avuye kuri stade,aba bagabo bamuguye gitumo baramuhambira,bamwinjiza mu modoka kumwambura.
Bivugwa ko aba batatu babanje kwambura imyenda uyu mupasiteri no kumufotora yambaye ubusa, nyuma bamubwira ko natabaha amafaranga bazashyira amafoto yambaye ubusa ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mupasiteri yahisemo kubumvira ,nuko aba bagabo babikuza akayabo k’amashilingi 55.000 kuri M-Pesa ye.
DCI yakomeje itangaza ko pasiteri yahise atanga ikirego kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyayo nyuma itsinda ry’abapolisi bashinzwe iperereza bashakisha abakekwa birangira bafashe bariya batatu.
Nyuma y’ifatwa ry’abo batatu, abashinzwe iperereza babasanganye telefoni eshatu za iPhone 13 zirimo simukadi yakiriye amafaranga yibwe hamwe n’imashini ya banki ibikura amafaranga.