Kayonza/Mukarange: Urujijo ku murambo w’umusore wasanzwe mu murima yapfuye

Kayonza/Mukarange: Urujijo ku murambo w’umusore wasanzwe mu murima yapfuye
Inzego z’umutekano mu Karere ka Kayonza zatangiye iperereza ku cyateye urupfu rw’umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 na 30, wasanzwe ahantu mu murima yapfuye, bikagaragara ko ashobora kuba yakubiswe inkoni nyinshi.
Umurambo w’uyu musore wagaragaye ahagana Saa Munani zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Gashyantare 2024, mu Mudugudu wa Gatebe mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Ntambara John, yabwiye IGIHE ko uwo murambo w’umusore uri hagati y’imyaka 25 na 30 wasanganwe ibikomere byinshi bigaragara ko yakubiswe akajugunywa aho.
Ati “Uwo murambo twawubonye ahantu mu murima, urebye ni ikibanza cyo guturamo nubwo batari bahubaka ariko ni n’ahantu kure y’izindi ngo. Tukimara kubimenya rero twajyanyeyo n’izindi nzego zirimo Polisi na RIB dufata umwanzuro wo kumwohereza ku bitaro bya Gahini kugira ngo akorerwe isuzuma kuko ntabwo umurambo wari wangiritse, bigaragara ko abamukubise cyangwa abamwishe babikoze nijoro.”
Gitifu Ntambara yakomeje avuga ko RIB yahise itangira iperereza kugira ngo hamenyekane uwaba wishe uwo muntu n’icyabiteye.
Yavuze ko kandi bari gushakisha umuryango wa nyakwigendera kuko ngo abatuye muri ako gace abenshi bagiye bavuga ko batari bamuzi.
Uyu muyobozi yasabye abatuye mu Mujyi wa Kayonza guhinga ibihingwa bigufi hirindwa ko ahakiri imirima n’ibibanza bitari byubakwa hahinduka indiri y’abajura cyangwa hagakorerwa urugomo, abaturage bafite ibibanza muri uyu Mujyi kandi basabwe kubyubakwa ndetse banasabwa kwirinda kwihangira, ahubwo bakajya begera ubuyobozi bukabafasha.