Kayonza: Bamwe mu baturage bahangayikishijwe nuko barembera mu ngo kandi barishyuye mituweli

Kayonza: Bamwe mu baturage bahangayikishijwe nuko barembera mu ngo kandi barishyuye mituweli
Bamwe mu baturage batuye mu Mirenge ya Kabare na Murama yo mu karere ka Kayonza bahangayikishijwe nuko bishyuzwa 100% iyo bagiye kwivuza ku mavuriro y’ingoboka (Post de santé) kandi baratanze ubwisungane mu kwivuza, bikabaviramo kurembera mu rugo.
Abivuriza ku ivuriro ry’ingoboka rya Gitara riri mu Murenge wa Kabare na Nyakanazi ryo muri Murama bavuze ko kuva aya mavuriro yakwegurirwa rwiyemezamirimo muri Kanama 2024 batemererwa gukoresha ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bahabwe serivisi z’ubuvuzi kandi barayagizemo uruhare mu kuyubaka kugira ngo bakemure burundu ikibazo cyo kuba baratangaga mituweli ariko zikarangira batazivurijeho.
Abaturage ba Gitara na Nyakanazi basobanura ko ayo mavuriro ajya kubakwa buri muryango wasabwaga umusanzu ungana n’amafaranga ibihumbi bibiri (2000) yo kugura ikibanza ndetse batanga n’imbaraga z’amaboko binyuze mu miganda.
Abaturage basobanuye ko amavuriro amaze kuzura muri 2022 bivuzaga ari irya Leta ku buryo bakoreshaga ubwishingizi bwo kwivuza bakishyura amafaranga atarenze 300Frw. Kuri ubu abaturage baratabaza kuko barembera mu ngo bitewe no kuba andi mavuriro ari hafi yabo bakoreshai 2000 bajya I Kibungo mu karere ka Ngoma ndetse abivuza ku ivuriro rya Cyarubare mu karere ka Kayonza bagatanga ibihumbi 2000 kuri moto.
Kamali Tito utuye Nyakanazi ati: “Twe abaturage twaraye amajoro arenga ane tugira ngo turebe aho ivuriro ry’ingoboka rizubakwa turi gutanguranwa n’indi Midugudu. Twumva ngo bararikodesheje ndetse kuri ubu kwivuza bisaba kwishyura 100%.
Twibaza impamvu dutanga mituweli kandi ivuriro twiyubakiye ritazakira bikatuyobera. Umuturage wishyura 100% kandi yaratanze ubwisungane mu kwivuza ntiyaba arenganye koko?”
Mukamugemana Josee utuye Gitara yagize ati: “Kwiyishyurira 100% ni ibintu bigoye cyane ahubwo twibaza niba ari uku bizahora kuko nabwo twibaza icyo gutanga amafaranga ya Mituweli byaba bimaze mu gihe tutayivurizaho ku ivuriro twubatse. Twaguze ikibanza kugira ngo twivurize hafi ariko amafaranga baduca atuma tutajya kwivuza.”
Kanamugire Evariste yunzemo ati: “Dufite ikibazo cy’ivuriro kuko iryo twivurizagamo dukoresheje mituweli ryeguriwe rwiyemezamirimo. Kuva haza rwiyemezamirimo rero ntitwivuza kuko rikora mu buryo bwigenga, bikarangira baduca amafaranga menshi. Umuturage ugiye kwisuzumisha nubwo batamubonamo indwara, bamwishyuza 1000Frw ubundi akajya kwigurira imiti. Biratubabaza kuko ni ivuriro twubatse n’imbaraga zacu ariko kuba tujya kwivuza kure ni ikibazo”.
Rwiyemezamirimo ukoresha ivuriro rya Nyakanazi, Furaha Aline yabwiye Imvaho Nshya ko yahawe uburenganzira bwo gukorana n’Akarere nubwo batazajya bavurira ku bwisungane mu kwivuza. Gusa nawe yemeza ko ari ibintu bibangamye kuko nta baturage babagana kandi bakaba nta masezerano barabona.
Ati: “Akarere kasabye ko dufungura kugira ngo abaturage bivuze ariko natwe twatanze ibyangombwa turategereza. Biratubangamiye kuko nta baturage baza kwivuza kandi n’abaza bafite mituweli ntitubavura kuko biragoye kandi biratunaniza bitewe no kuba nta masezerano dufite. Umuturage wivuza kuri mituweli biragorana kumubwira ngo yivuze yiyishyuriye 100%”.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Mahoro Julien Niyingabira yavuze ko hari ibiganiro biri gukorwa na barwiyemezamirimo beguriwe amavuriro y’ingoboka kugira ngo iki kibazo gikemuke ku buryo azajya yakira abafite ubwisungane mu kwivuza.
Yagize ati: “Ikibazo kirazwi kandi kiri gushakirwa umuti. Hari ibiganiro biri kuba hagati y’inzego bireba zirimo Minisiteri y’Ubuzima n’Abahagarariye urwego rwa mituweli ku buryo ibibazo birimo bikemuka, kugira ngo abaturage begerejwe serivisi bajye babasha kuzibona no kuzikoresha bakoresheje mituweli kandi bizatanga umusaruro”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza butangaza ko bufite amavuriro y’ingoboka 37 ari mu tugari dutandukanye.