Karongi: Umugore yahunze urugo rwe kubera amabuye ahora aterwa mu nzu ye Kandi ifunze!!!

Jul 30, 2024 - 09:42
 0  318
Karongi: Umugore yahunze urugo rwe kubera amabuye  ahora aterwa mu nzu ye Kandi ifunze!!!

Karongi: Umugore yahunze urugo rwe kubera amabuye ahora aterwa mu nzu ye Kandi ifunze!!!

Jul 30, 2024 - 09:42

Mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Murambo haravugwa inkuru y’umugore wahunze urugo rwe azengwerejwe n’amabuye atazi aho aturuka yashaka n’ubitera akamubura,bigakekwa ko ari imyuka mibi ibikora.

Uyu mubyeyi mu kiniga kinshi yagize ati” Biramutse bije nawe wakwirukanka,nagiye no gicumbika biranga binsangayo.”

Mu minota mike Ugirumurerera Clementine uterwa ibi binoko ari kuganiriza umunyamakuru ibyo binonko bivanze n’amabuye batabashije kumenya uri kubitera byongeye biramanuka.

Umwe mu baturanyi yagize ati “Rwose bifite umurego ntiwamenya aho bituruka biva mu kirere,Kandi biba bifite umuvuduko wa hatari.”

Ugirumurera ni Umubyeyi w’abana babiri avuga ko bo yagiye kubacumbikisha mu baturanyi kuko ibyo binonko ariwe biza bishaka wenyine.

Akomeza avuga ko naho yacumbitse bitamworoheye byamusanzeyo.

Abaturanyi bavuga ko aho bahera bemeza ko ari imyuka mibi aruko biza inzu ifunze Kandi ntibimene amategura ahubwo bituruka hejuru ntumenye uko bije.

Ugiraneza Aisha umuyobozi w’umudugudu wa Kaburega yemeje aya makuru avuga ko nawe iki kibazo yakimenye ndetse ko yaniboneye amabuye atatu agwa.

Ati” Ngewe amabuye atatu narayabonye.”

Ku bufatanye n’abaturage bafashe umwanzuro ko bagiye gusenga bakareba ko byacogora.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com