Karongi: Inkozi zibibi zasambanyije umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe zinamukorera ibya kinyamaswa zinashinyagurira umurambo we

Jun 3, 2024 - 11:22
 0  355
Karongi: Inkozi zibibi zasambanyije umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe zinamukorera ibya kinyamaswa zinashinyagurira umurambo we

Karongi: Inkozi zibibi zasambanyije umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe zinamukorera ibya kinyamaswa zinashinyagurira umurambo we

Jun 3, 2024 - 11:22

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Kamena 2024, mu muhanda wo mu Mudugudu wa Kigabiro mu Kagari ka Gisanze mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, ahazwi nko ku Ryanyirakabano, hasanzwe umurambo w’umukobwa bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi babanje no kumusambanya.

Aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko umwana wo muri kariya gace yagiye kwahira ubwatsi abona uyu mukobwa wari ukunze kuba aryamye hafi y’umuhanda yishwe, ahita asubirayo ajya kubibwira umuyobozi w’Umudugudu.  

Abageze aho ibi byabereye bavuze ko iruhande rw’umurambo wa nyakwigendera bahasanze udukingiriro dufunguye, n’inkora y’amaraso, bagakeka ko abamwishe cyangwa uwamwishe yaba yabanje kumusambanya. 

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard, yemeje aya makuru avuga ko batabashije kumenya igihe uyu mukobwa yiciwe ko ahubwo amakuru bayamenye mu gitondo.  

Ati “Yishwe muri iri joro amasaha ntabwo twayamenye. Tubimenye muri iki gitondo. Tumaze kubimenyesha komanda wa Polisi, n’umugenzacyaha tugiye kugerayo RIB ikore iperereza.” 

Kugeza ubu inzego zibishinzwe zatangiye iperereza, mu gihe umwirondoro wose wa Nyakwigendera utaramenyekana, gusa yakundaga kuvuga ko yitwa Olive, akaba yakomokaga mu murenge wa Gitesi muri aka karere ka Karongi. 

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461