Karongi: Haravugwa ubujura bw’amatungo magufi bumaze gufata intera ndende mudugudu akaza kumwanya wambere

Sep 25, 2024 - 14:04
 0  676
Karongi: Haravugwa ubujura bw’amatungo magufi bumaze gufata intera ndende mudugudu akaza kumwanya wambere

Karongi: Haravugwa ubujura bw’amatungo magufi bumaze gufata intera ndende mudugudu akaza kumwanya wambere

Sep 25, 2024 - 14:04

Mu karere ka Karongi, umurenge wa Murambi mu kagali ka Muhororo haravugwa ubujura bw’amatungo magufi bumaze gufata intera ndende, ubuyobozi burabyemera ariko bukizeza ko hari ingamba zamaze gufatwa mu rwego rwo gukemura iki kibazo.

Ahiganje ubu bujura ni mu mudugudu wa Ndago, abahatuye babwiye Bwiza Media ko nko muri uku kwezi kwa Nzeri nta munsi w’ubusa hatumvikanye amakuru y’umwe muri bagenzi babo wibwe inka, ihene, ingurube cyangwa ikindi kintu.

Ni ubujura banakemangamo ubufatanyabikorwa umuyobozi w’uyu mudugudu aho bavuga ko iwe ari ho hapangirwa imigambi yo kugira uwo bajya kwiba ngo cyane ko iwe mu rugo yanahashinze akabari katemewe akaba ari ko abiba bahagurukiramo. 

Urundi ruhare rw’uwo muyobozi w’umudugudu abamushinja baruhera ku kuba adatanga amakuru ku gihe iyo hari umubwiye ko yibwe bigatuma inzego zibishinzwe zitamenya amakuru ku gihe ngo zibe zanatangiza iperereza ryihuse ririmo no gusaka cyane ko hari amazina y’abo abaturage bahurizaho bashinja kuba ari bo bagira uruhare muri ubwo bujura.

Umwe mu bibwe waganiriye na Bwiza yagize ati “Abiba ni abantu batuye, si abantu baturutse ahandi. Ahubwo ikibazo, kubera iki batemera ko abantu basaka? Ubushize nabuze ihene ndagenda nyifata umuntu ku isoko ku Buhanda, kandi ni umwe duturanye, aducikira mu isoko aragenda. Nta buyobozi bwigeze bugira icyo bubikoraho, nahamagaye mudugudu ndi iyo ku buhanda ngira ngo bagere mu nzira bamutege kandi yaramaze iminsi antwaye izindi eshatu ariko ari aho ubu aridegembya.”

Aba baturage bahuriza ku kuba inzego z’ubuyobozi zabakuriraho icyo kuvuga ko mu gihe hari uwibwe bisaba inzego zo hejuru ku girango habe habaho gusaka bakifuza ko bajya bemererwa guhita basaka mu gihe hari ugize ikibazo cyane ko ngo akenshi iyo bikozwe vuba ibyibwe biboneka. Umwe ati “Ubwose baje bakansaka ntibagire icyo bansangana nababazwa n’uko bansatse?”

Mu batungwa agatoki ku kuba inyuma y’ubu bujura bumaze gufata intera barimo n’umuyobozi w’umudugudu wa Ndago. Yitwa Ildelphonse Hakizinshuti, ntabwo ahuza n’abaturage ku mibare ndetse yaduhakaniye ibyo ashinjwa icyakora yemeza ko ubu bujura koko buhari.

Ati “Birahari. Ntabwo twamenya ngo biri ku ruhe rwego cyangwa ngo bituruka hehe, tugerageza gusaka abo dukeka tugasanga ntawe turi gufata.”

Kubijyanye no kuba Mudugudu yaba akorana n’abakekwa yabihanye agira ati “Iyo umuntu aje ku isoko ntabwo ushobora kumenya ibyo akora umwe aragura akagenda n’undi akagura akagenda, n’uyu munsi naramutse nsaka hari akamasa karaye kabuze, nta muntu ntarebye ingo zose zakekwaga nazisatse. Njyewe mu bantu babaho, mu nyangamugayo nkeka ko mbamo, ntabwo nshyigikira ubujura, naho ku isoko ho uwo wavuze ngo bacuruza ikigage, ntabwo namenya ngo uyu ni umwere sindeba hose nk’Imana.”

Yatubwiye ko nko mu kwezi kwa Nzeri na Kanama gusa habuze inka ebyiri naho amatungo magufi amaze kubura akaba ari ihene n’inkoko byabuze mu ngo eshatu. 

Ubuyobozi bw’umurenge buvuga iki kuri iki kibazo?

Kuzabaganwa Vedaste uyobora uyu murenge wa Murambi yemeje ko iki kibazo kizwi ati “Ikibazo turakizi ndetse twanakoreyeyo inama inshuro zirenze imwe ndetse n’ejo twari yo n’abandi bayobozi.”

Yavuze ko hari ibibazo byagiye bigaragaramo ariko ko harimo ko “Icya mbere ni uko hari abantu bakekwa, uretse ko wenda ntawurafatirwa mu cyuho ngo abihanirwe, hari abafashwe mu gihe cyashize harimo n’uwari wibye inka baramuhana akatirwa imyaka ine, icya kabiri ni ukureba ingamba zagiye zifatwa kuri abo bantu bakekwa kuko hari ingamba z’umutekano zafashwe zo kuvuga ngo niba hari ahantu ikibazo cyagaragaye gikurikiranwe ariko habayeho no kugira inama abaturage kugira ngo aho bibaye bajye bamenya n’inzira y’amategeko batagarukiye ku nzego z’ibanze, icya gatatu ni uko natwe nk’ubuyobozi twiyemeje gukomeza gukurikirana by’umwihariko aho ikibazo kivugwa

Biri guterwa n’iki? 

Gitifu Kuzabaganwa ati “Hari abantu bakekwa, harimo na bamwe wasangaga kuko hafi y’aho ngaho hari ahantu bacukuraga amabuye mu buryo butemewe n’amategeko abahakuwe rero nabo ugasanga hari igihe bakekwa ko bashobora kujya kwiba, ikindi cyagaragaye ni mu bayobozi bamwe na bamwe mu nzego z’ibanze badatanga amakuru, ugasanga umuntu bamuhaye amakuru ko hari itungo ryibwe ariko we ntiyihutire kubivuga kugira ngo inzego twese dukurikirane,”

Ku bivugwa ko umuyobozi w’umudugudu yaba afite uruhare mu gutuma ubu bujura bufata intera, umuyobozi w’umurenge yavuze ko ibyo ari ibivugwa n’abaturage icyakora ko hagiye kubaho gukurikirana muri rusange hakanamenyekana iby’ako kabare ke kavugwaho ko ari ko gategurirwamo imigambi y’ubu bujura.

Uyu murenge wa Murambi ni wo wanavuzwemo umujura wibye inka akayihisha mu cyumba araramo nyuma ikaza kuhafatirwa. Icyo gihe hari muri 2019 ubwo Mbarushimana Francois utuye mu Mudugudu wa Tariro, Akagali ka Muhororo mu Murenge wa Murambi, mu Karere ka Karongi yemereye abaturage ko ari umujura nyuma yo kumufatana inka yari yabuze iziritse mu cyumba araramo.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06