KARONGI: Habaye impanuka iteye ubwoba cyane, abantu benshi hafi kuhasiga ubuzima

Nov 1, 2024 - 19:06
 0  891
KARONGI: Habaye impanuka iteye ubwoba cyane, abantu benshi hafi kuhasiga ubuzima

KARONGI: Habaye impanuka iteye ubwoba cyane, abantu benshi hafi kuhasiga ubuzima

Nov 1, 2024 - 19:06

Mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi, habereye impanuka, aho ikamyo igonganye na Coaster yari itwaye abagenzi, hakomereka abantu 13 bari muri iyo Coaster.

Iyo mpanuka ibereye ku muhanda uturuka ku Rutare rwa Ndaba werekeza i Rubengera, aho mu bagenzi 13 bakomeretse, bane muri bo bakomereka bikomeye bagezwa mu bitaro, abandi bajyanwa mu Kigo Nderabuzima cya Rubengera, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard yabitangarije Kigali Today dukesha aya makuru.

Yagize ati ‟Ikamyo igonganye na Coaster mu bagenzi bari muri iyo Coaster 13 barakomereka, aho bane bakomeretse bikomeye, icyenda bakomereka byoroheje. Bamwe bamaze kugezwa mu bitaro bya Kibuye, mu gihe abandi bajyanwe mu Kigo Nderabuzima cya Rubengera”.

Yongeye agira ati ‟Ni amakuru tumenye mu kanya mu ma saa cyenda n’iminota 45. Aho iyo mpanuka yabereye ni mu gace karimo amakorosi menshi, iyo umushoferi yarangaye gato imbere ye hakaza indi modoka ashobora kuyigonga, bisaba kuhagera ukitonda cyane".

Kigali Today ntiyabashije kumenya imodoka yari mu makosa kuko Polisi ikibikurikirana, gusa ikigaragara ni uko Coaster yangiritse cyane.

Imodoka itwara abagenzi ya Coaster yangiritse cyane

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461