Kanye West arifuza gutera akabariro n’umugore wa Obama, ntabwo biza koroha

Kanye West arifuza gutera akabariro n’umugore wa Obama, ntabwo biza koroha
Nyuma yo kwibasira bagenzi be barimo Drake na J.Cole, Kanye West Ye yavuze ko yifuza kuryamana na Michelle Obama mu buryo bwa ’Threesome’ aho umugabo umwe aryamana n’abagore babiri icyarimwe.
Uyu muraperi w’icyamamare avuga ko we ashimishwa no gutera akabariro n’umugore urenze umwe, ibintu byatumwye avuga ko yanezezwa no kubona aryamanye na Michelle Obama na Bianca Censori usanzwe ari umugore we.
Ibi yabitangaje mu gice cya kabiri cy’ikiganiro cya ’Podcast’ cyitwa ’The Download’ aho igice cya mbere yari yari yibasiye bagenzi be barimo Drake na J.Cole.
Ubwo yari abajijwe umugore w’undi baryamana nyuma y’umugore we, Kanye West yagize ati: ’’Mu bagore bari ku Isi uwo nifuza gukorana Threesome na we ni Michelle Obama’’.
Justin Laboy wakoranaga ikiganiro na Kanye yahise aseka cyane ati: ’’Uziko yari First Lady ugifatwa nk’uwibihe byose muri Amerika?’’.
Uyu muraperi yavuze ko Michelle Obama amukurura Kanye West nawe asa nkuwiseka yasubije ati: ’’Yego nyine ndashaka kuryamana n’umugore wa Perezida. Ndabizi ko ari umuntu ukomeye ariko ni we mugore unkurura’’.
Nyuma y’uko iki kiganiro cyigiye hanze, Kanye West yatangiye kunengwa cyane bamubwira ko atagakwiye kuvuga ayo magambo kuri Michelle Obama umugore wa Black Obama wigeze kuyobora Leta z’unze ubumwe z’Amerika.