Kamwe mu turere tw' u Rwanda haravugwa inkuru y'uruhinja rwavukanye amenyo

Aug 15, 2024 - 08:48
 0  597
Kamwe mu turere tw' u Rwanda haravugwa inkuru y'uruhinja rwavukanye amenyo

Kamwe mu turere tw' u Rwanda haravugwa inkuru y'uruhinja rwavukanye amenyo

Aug 15, 2024 - 08:48

Mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Rubavu Akagali ka Murara Umudugudu wa Gasayo haravugwa inkuru y’umwana wavukanye amenyo bigatungura nyina umubyara.

Ndayiahimiye Selaphine Umubyeyi w’uyu mwana w’umukobwa avuga ko na mbere y’uko avuka babanje kumunyuza mu cyuma umwana aririra mu nda.

Mu mashusho IGIKANEWS dukesha iyi nkuru yateye imboni agaragaza uyu mwana Koko afite amenyo abiri mu Kanwa Kandi bigarara ko akiri uruhinja.

Uyu mubyeyi w’uyu mwana akomeza avuga ko uretse kuba ariwe byatunguye byatunguye n’abaganga bamubyaje abasaba ko bayamukurira ariko bamubwira ko bitashoboka

Ari”n’Abaganga bambyaje nabo byarabatunguye n’abasabye ko bayamukura barambwira ngo nindeke azakukane n’ayandi kuko ntacyo amutwaye.”

Abaturage bari bahuruye baje kureba uwo mwana bavuga ko nabo batunguwe ndetse bari banze no kumuterura.

Umwe yagize Ati”Numvaga mfite ubwoba biba ngombwa ko abaganga baza barampumuriza barambwira ngo ntintware umwana ntakibazo.”

Undi nawe ati” nubwambere twari tubonye umwana uvutse afite amenyo,ariko twibaza niba ari iminsi y’imperuka yageze,ariko turabyakira.”

Uyu mwana yavutse ku itariki 9 avukira mu bitaro bya Gusenyi,Nyina umubyara ntakindi kibazo yagize.

SOURCE: IGIKANEWS

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461