Kamonyi: Umwe muri babiri bari bagwiriwe n’ikirombe yakuwemo ari muzima

Kamonyi: Umwe muri babiri bari bagwiriwe n’ikirombe yakuwemo ari muzima
Umwe mu bagabo babiri bari bagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye ya Rugarika giherereye mu isambu y’umuturage wo mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, yakuwemo ari muzima mugenzi we we akurwamo yapfuye.
Aba bagabo uko ari babiri bagwiriwe n’ikirombe kuwa Gatatu tariki 31 Mutarama 2024 mu Mudugudu wa Nzagwa, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi.
Umwe mu muri aba bagabo yakuwemo kuwa Gatatu atakiri muzima mugenzi we akurwamo bukeye bwaho kuwa Kane amaze muri icyo kirombe amasaha arenga 28.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko iyi mpanuka yabereye mu kirombe cy’amabuye y’urugalika aho umusozi waridutse ugwira uwitwa Gafurafura Claver w’imyaka 47 ari nawe wagikuwemo ari muzima na mugenzi we witwa Niyonsaba Eric w’imyaka 43 y’amavuko we waraye akurwamo yapfuye.
Meya w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère ,yemereye IGIHE ko umuntu umwe muri babiri bari bagwiriwe n’iki kirombe yakuwemo ari muzima.
Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda gucukura mu birombe mu buryo butemewe no kwirinda gucukura amabuye cyane cyane mu bihe by’imvura mu kwirinda ko bahasiga ubuzima.