Kamonyi: Habaye impanuka aho ikamyo yagonze bisi itwara abanyeshuri ikayita munsi y'umuhanda abantu batanu bagakomereka cyane

Feb 21, 2025 - 13:35
 0  948
Kamonyi: Habaye impanuka aho ikamyo yagonze bisi itwara abanyeshuri ikayita munsi y'umuhanda abantu batanu bagakomereka cyane

Kamonyi: Habaye impanuka aho ikamyo yagonze bisi itwara abanyeshuri ikayita munsi y'umuhanda abantu batanu bagakomereka cyane

Feb 21, 2025 - 13:35

Ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO yagongeye mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, bisi nto yiteguraga kujyana abana ku ishuri mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025.

Iyi kamyo yavaga mu cyerekezo cya Muhanga, ijya mu mujyi wa Kigali, yari itwaye imbaho. Yarenze uruhande rwayo, isanga iyi bisi ihagaze ku cyapa giherereye mu Kagari ka Sheli, aho yashyiragamo abanyeshuri, irayikubita, iyirenza umuhanda.

Umuturage witwa Iraguha Prudence yagize ati “Uburyo impanuka yabaye buratangaje kubera ko umushoferi utwara imodoka itwara abanyeshuri yari amaze gushyiramo abanyeshuri 13, arimo arabicaza neza. Ni bwo iyi kamyo yavuye ruguru mu ruhande rwayo, maze iraza igonga iyo modoka, ihita iyirenza umuhanda.”

Iraguha yasobanuye ko uyu mushoferi yari afite mu kamyo amacuba y’inzoga zo mu bwoko bwa liqueur, igihamya cy’uko yari atwaye iyi modoka yasinze bikabije.

Bagirubwira Laurien usanzwe ukorera hafi y’aho impanuka yabereye, yasobanuye ko Imbangukiragutabara eshatu zahise zihagera, zitwara abakomeretse kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Yagize ati “Imbagukiragutabara zirenga eshatu zahise zihagera, aho zatwaye abanyeshuri bakomeretse ndetse n’umushoferi wari uyitwaye bahise bajyanwa kwa muganga.”

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije IGIHE ko iyi mpanuka yabaye Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice z’igitondo, kandi ko nta witabye Imana.

Yasobanuye ko abari muri iyi bisi bakomeretse, barimo batanu bakomeretse cyane, bajyanywe mu bitaro bya Remera-Rukoma no muri CHUK.

Ati “Ku bw’amahirwe nta witabye Imana ariko harimo abakomeretse bikomeye bagera kuri batanu.”

SP Kayigi yasobanuye ko iyi mpanuka yaturutse ku businzi bw’umushoferi w’ikamyo, kuko nyuma yo kumupima ibisindisha, byagaragaye ko mu maraso ye harimo ibiri ku gipimo cya dogere 400; kiri hejuru cyane kuko ikiringaniye kiba kiri munsi ya dogere 80.

Ati “Icyateye impanuka ni ukugenda nabi mu muhanda biturutse ku businzi kuko umushoferi wari utwaye iyo modoka ya FUSO yari ipakiye imbaho, aho agera agata umuhanda akajya mu kindi gisate, ni ibyo yanyoye, ni umunaniro, ni byinshi.”

SP Kayigi yasabye abakoresha umuhanda kwirinda amakosa nk’ayakozwe n’umushoferi w’ikamyo, bakibuka ko atari bo bonyine bakoresha umuhanda. Yanasabye abantu kujya bamenya ko umutekano uri mu nshingano zabo, bagatanga amakuru mu rwego rwo gukumira ibyago.

Umushoferi wari utwaye iyi kamyo ya FUSO afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda mu Karere ka Kamonyi, mu gihe agikurikiranwa.

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06