Kamonyi: Abaturage baratabaza kubera ishyamba riri gutemwa umusozi ugasigara wambaye ubusa

Sep 1, 2024 - 00:22
 0  165
Kamonyi: Abaturage baratabaza kubera ishyamba riri gutemwa umusozi ugasigara wambaye ubusa

Kamonyi: Abaturage baratabaza kubera ishyamba riri gutemwa umusozi ugasigara wambaye ubusa

Sep 1, 2024 - 00:22

Abatuye mu Murenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko bahangayikishijwe n’abari gutema ibiti bagasiga umusozi wambaye ubusa, ku buryo bikanga ko bishobora kubakururira ibiza bituruka ku mvura y’umuhindo iri imbere, bakifuza ko ubuyobozi bwabatabara nibura uyu musozi ugaterwaho ibindi biti ukanacibwaho imirwanyasuri.

Mukeshimana Bernadette, aturiye ahari gutemwa ibiti by’ishyamba rya EPR avuga iryo shyamba batema ari ryo ryabafashaga gukumira ibiza bagasaba ubuyobozi kubatabara nibura hagacukurwa imirwanyasuri.

Ati: ” Ubusanzwe iri shyamba bari gutema ntibasige n’igiti na kimwe ni ryo ryadufashaga gukumira ibiza bituruka ku mvura, none rero kuba riri gutemwa ntihagire n’igiti na kimwe gisigara, biduteye ubwoba ko mu mvura y’umuhindo dushobora kwibasirwa n’isuri imanuka ku musozi, rero icyo numva cyakorwa abayobozi nibadufashe nibura hacukurwe imirwanyasuri kugira ngo izahagarike amazi y’imvura atazadusenyera cyangwa akangiza n’ibindi bikorwa.”

Sekanabo Ildephonse nawe utuye mu Murenge wa Karama ahatemwe ibiti, avuga ko ubuyobozi bukwiye kubafasha ahatemwe ibiti hagaterwa ibindi kandi hakaba hacukurwa imirwanyasuri. 

Ati: “Jyewe nk’umuturage ubona uburyo ishyamba ritemwa hadasigara n’igiti cyo kubara inkuru, biri gushyira ubuzima bwacu mu kagaga cyane cyane mu gihe cy’imvura, ku buryo ubuyobozi bukwiye kudutabara nibura aho bari gusarura ishyamba hagaterwa ibindi biti ndetse hakanaacukurwa imirwanyasuri kugira ngo ifate amazi mugihe nta biti byo kuyafata bihari”.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi Mukiza Justin avuga ko uwasaruye ishyamba mu Murenge wa Karama, atigeze yaka icyangombwa ngo anagirwe inama y’uburyo agomba kurisarura, ku buryo yamaze gucibwa amande ateganywa n’itegeko rigenga gusarura amashyamba anategekwa gucamo imirwanyasuri ahagarikiwe n’ubuyobozi.

Ati: “Ubusanzwe umuntu ugiye gusarura ishyamba asaba icyangombwa cyo kubikora kiba gikubiyemo n’amabwiriza yo kurisarura. Rero uwasaruye iryo mu Murenge wa Karama nta cyangombwa twamuhaye kuko ntacyo yatse ku buryo twamaze no kumuca amande angana n’ibihumbi ijana (100000frw) ateganywa n’itegeko rigenga gusarura amashyamba.”

 Yongeyeho ati: “Ndetse ubu twamutegetse ko aho yasaruye ishyamba ntiyasiga igiti na kimwe ahacukura imirwanyasuri kugira ngo ifate amazi y’imvura atazajya yangiriza abaturage”.

Mukiza avuga kandi ko abasarura amashyamba bakwiye kujya babanza kwaka icyangombwa, ndetse bagasoma amabwiriza aba ari muri icyo cyangombwa bakaba ari yo bakurikiza basarura ishyamba, kuko igihe cyose baburenzeho bagakora ibihabanye n’ibyo ubuyobozi bwabasabye gukurikiza, bishobora gutuma ishyamba ricika kubera kurisarura nabi badasiga ibiti bituma ryongera gushibuka. 

Byiringiro Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06