Kamonyi: Abakozi babiri b’Umurenge batawe muri yombi

May 27, 2024 - 10:22
 0  517
Kamonyi: Abakozi babiri b’Umurenge batawe muri yombi

Kamonyi: Abakozi babiri b’Umurenge batawe muri yombi

May 27, 2024 - 10:22

Amakuru aravuga ko ko ku wa Gatanu w’icyumweru dushoje, tariki 24 Gicurasi 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB rwataye muri yombi abakozi babiri b’Umurenge wa Rukoma barimo; ushinzwe Imari n’Ubutegetsi( Admin) hamwe n’ushinzwe Amakoperative n’Ubucuruzi.

Biravugwa ko  aba bakozi batawe muri yombi ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu bakuwe mu nama bari barimo.

Amkuru atangwa n’abaturage, avuga  ko aba bakozi bahise bafungirwa mu kigo kinyurwamo by’igihe gito( Transit Centre), aho benshi bakunze kwita ahafungirwa inzererezi kugera ubwo umwe muri aba bakozi ngo yasabye ko yajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB na Polisi ya Gihinga ariko ntibikunde kuko ngo yajyanywe ariko akaza kugarurwa.

Biravugwa ko aba bombi bakurikiranyweho inyandiko y’imwe mu makoperative akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakoze binyuranije n’amategeko bakayisinya.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yemereye intyoza dukesha iyi nkuru ko amakuru y’itabwa muri yombi kuri aba bakozi ari ukuri. Avuga ko aba bakozi batawe muri yombi batafungiwe mu kigo kinyurwamo by’igihe gito( Transit Centre) nk’uko byavuzwe n’abaturage, ko ahubwo bafungiwe muri Sitasiyo ya RIB y’Umurenge wa Rukoma.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270