Kagame Yavuze Ku Kinyoma Ndayishimiye Yamubeshye bavuganye kuri telephone

Kagame Yavuze Ku Kinyoma Ndayishimiye Yamubeshye bavuganye kuri telephone
Perezida Paul Kagame yatangaje ko mu mwaka ushize yahamagaye kuri Telefoni mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi agamije kumubaza impamvu yari yaciye inyuma EAC akohereza mu ibanga ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, undi amubeshya nkana.
U Burundi kuva mu mpera za 2023 bwohereje Ingabo muri Congo Kinshasa, mu rwego rwo guha umusada Ingabo za RDC zihanganye mu ntambara n’umutwe wa M23.
Izi ngabo zoherejwe muri Kivu y’Amajyaruguru biciye mu masezerano y’ubufatanye yasinywe na ba Perezida Ndayishimiye na Felix Tshisekedi, zinjiye muri RDC zisangayo izindi iki gihugu zari zaroherejeyo mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF).
Perezida Kagame mu kiganiro aheruka kugirana na Jeune Afrique, yatangaje ko mbere y’uko u Burundi bwohereza muri Congo ingabo zo guha umusada FARDC u Rwanda rwari rwaramenye ayo makuru rubifashijwemo n’inzego zarwo z’ubutasi.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko nyuma yo kumenya aya makuru yahamagaye Ndayishimiye kuri Telefoni agamije kumubaza impamvu yari yahisemo guca inyuma EAC yari ayoboye akohereza muri RDC izindi ngabo zo kuyirwanya, undi asa n’umugira umusazi.
Yagize ati: "Nahamagaye Perezida Ndayishimiye kuri Telefoni, ndamubwira nti ’Perezida numvise ko mugiye kohereza izindi ngabo zitandukanye n’iza EAC ngo zirwane ku ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa’. Naramubwiye nti ’ibi binyuranyije n’impamvu EACRF yashinzwe kandi muri mu bayigize. None mugiye kujya no mu bindi’?"
Perezida Kagame yakomeje avuga ko yabwiye Ndayishimiye ko ibyo yateganyaga gukora ari bibi cyane, kuko kujya kurwana ku ruhande rurimo n’umutwe wa FDLR usanzwe uba hafi y’umupaka w’u Rwanda ari ikibazo ku mutekano warwo.
Yunzemo ati: "Yandahiriye ko ibyo atari ukuri. Ati ’reka reka rwose’, ambwira ko uwo ari we wese wambwiye ibyo bintu ashobora kuba yambeshye. Namubwiye ko nishimiye kwibeshya, nti ’niba nibeshye, ni byiza’. Nishimiye kubyumva".
Perezida Paul Kagame yavuze ko igitangaje ari uko nyuma y’iby’umweru bibiri Ingabo z’u Burundi zari zamaze kugera mu mujyi wa Goma, ibisobanura ko Ndayishimiye yamubeshye nkana.
Yunzemo ko Politiki ya Perezida Ndayishimiye yubakiye ku bujiji n’imyumvire iciriritse by’umwihariko iyo gushyira imbere amoko, ashimangira ko ari cyo kimuhuza na Tshisekedi ndetse na FDLR.