KAGAME Paul yatsindiye kuyobora U Rwanda mu matora 2024

Jul 15, 2024 - 21:54
 0  1099
KAGAME Paul  yatsindiye kuyobora U Rwanda mu matora 2024

KAGAME Paul yatsindiye kuyobora U Rwanda mu matora 2024

Jul 15, 2024 - 21:54

Paul Kagame yatorewe gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere nk’uko ibarura ry’iby’ibanze byavuye mu matora ribigaragaza.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, Oda Gasinzigwa yatangaje ko Paul Kagame yagize amajwi 99,15%, Dr Frank Habineza agira 0,53% mu gihe Mpayimana Philippe yagize 0,32%.

Nyuma yitangazwa ry’iby’ibanze mu byavuye mu matora, Paul Kagame amaze gushimira Abanyarwanda muri rusange ku mahitamo muri aya matora.

Paul Kagame Umukandida wa RPF Inkotanyi, ashimiye Abanyamuryango n’Abanyarwanda muri rusange avuga ko batoye neza. 

Yavuze kandi ko ashimira cyane imitwe ya Politike yifatanyije n’Umuryango wa RPF Inkotanyi muri aya matora. 

Yashimye kandi umuryango we wamubaye hafi mu bihe byo kwiyamamaza avuga ko wamubereye akabando. 

Yavuze ko ashimira cyane ku cyizere Abanyarwanda bamugiriye, avuga ko icyo cyizere aricyo cyimutera imbaraga ku buryo atajya abura icyo akora cyangwa se ashoberwa kuko aba yizeye ko afatanyije n’Abanyarwanda urugendo rw’iterambere rugomba gukomeza. 

Paul Kagame yavuze ko ibyavuye mu matora bigaragaza icyizere Abanyarwanda bifitiye kandi bamufitiye kandi bafatanyije Igihugu kizagera ku ntego kihaye. 

Paul Kagame yongeye kugaragaza ko ibyavuye mu matora bigaragaza ubudasa bw’Abanyarwanda, ashimira abanyamuryango ba RPF Inkotanyi, Abanyarwanda muri rusange ku bw’amahitamo. 

Yongera gusaba Abanyarwanda muri rusange gukora cyane, bakanoza ibyo bakora kandi bafatanyije birinda kwigira ntibindeba bagashyira hamwe mu gukemura ibibazo biriho n’ibyo igihugu gishobora guhura nabyo.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for BIGEZWEHO.COM, RBA, NEWSWITHIN, EDIA.RW, MAXIMED TV, BIGARAGARE TV, and IZACUNEWS as well as BIGEZWEHO TV (bigezwehotv.rw). Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com