Izindi mpunzi z’Abarundi zigera ku 100 zabaga mu Rwanda zigiye guhunguka

Feb 21, 2024 - 06:28
 0  225
Izindi mpunzi z’Abarundi  zigera ku 100 zabaga mu Rwanda zigiye guhunguka
Inkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe

Izindi mpunzi z’Abarundi zigera ku 100 zabaga mu Rwanda zigiye guhunguka

Feb 21, 2024 - 06:28

Zimwe mu mpunzi z’Abarundi zari zimaze igihe mu Rwanda ziyemeje gutaha mu gihugu cyabo ku bushake.

Ni imunzi zigera ku 100 zafashe icyemezo cyo gutaha mu gihugu cy’amavuko.Biteganyijwe ko ziribuhagaruke kuri uyu wa Gatatu taliki 20 Gashyantare2024 zerekeza I Burundi

Muri izi mpunzi harimo abagera kuri 78 bo mu miryango 38 yabaga mu nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe, abandi babaga mu Mujyi wa Kigali n’uwa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Izi mpunzi zije zikurikira ibindi byiciro byagiye bitahuka mu bihe bitandukanye nabwo ku bushake bwazo.Zatangiye kwakirwa nyuma y’amatora ya Perezida yabaye muri Gicurasi 2015 agakurikirwa n’imvururu.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501