Itsinda rya MM Toures and Travels rigiye kuza mu Rwanda riturutse i Kampala

Itsinda rya MM Toures and Travels rigiye kuza mu Rwanda riturutse i Kampala
Itsinda rya MM Toures and Travels rigiye kuza mu Rwanda mu gikorwa cyo gusura aho iritsinda rizahamara iminsi 3 gusa i Kigali.
MM Toures and Travels ni campany yabaye ikimenya bose mu gihugu cya Uganda yashinzwe nu munyarwanda ukiri muto cyane witwa Manzi Fred.
Manzi Fred ntago afite campany imwe gusa ahubwo afite nindi yitwa MM Media nayo ikaba ikorera mu gihugu cya Uganda.
Manzi Fred aganira nitangaza makuru rya uganda yatangaje ko akiri umwana yakundaga ubukerarugendo akaba ariyompamvu yashinze campany ikora ubukerarugendo.
Umunyamakuru yamubajije uko yabigenje kugirango agere aho ageze ubungubu Manzi Fred yasubije avugako ibintu byose bisaba gushyiramo imbaraga mubyo ukora byose ndetse no gusenga Imana ndetse no kugira icyizere mu byo urigukora ko bizagera kure aho wifuza mu buzima bwawe.
Manzi Fred washinje iyi campany bakomeze ku mubaza impamvu bahisemo gusura u Rwanda yasubije ko ariho yavukiye kandi ko ntamuntu wanga urwa mubyaye kandi ikindi nkunda u Rwanda cyane.
Manzi Fred yavuze ko bazasura u Rwanda mu kwa kane kw'itariki enye kugeza kuri esheshatu 04_06/04/2024.
Manzi Fred yakomeje avugako bazaba baje kureba ibyiza bitatse u Rwanda rwa mubyaye aho iritsinda azaba azanye naryo bazaba baje gusa Urwibutso rwa Genocide rwa Gisozi ndetse bakajya kureba Ibiyaga bitatse u Rwanda ndetse bakanasura Convention Center.
Manzi Fred asoza yavuze inama yaha urubyiruko arugushiramo imbaraga mu byo bakora bakareka ababaca intege kuko abongabo baguca intege baba bagirango utazagera aho wifuza kuzagera. Akomeza avugako abashaka kumenya ibikorwa bye mu buryo bwimbitse bamusanga kumbuga nkoranyambaga zigezweho ubungubu akoreshaho amazina ye Manzi Fred.